Uwigeze gutoza ikipe y’abana ya APR FC agiye kugirwa Umunyamabanga mushya wa Ferwafa

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 24 Gicurasi 2018 saa 01:49
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiriro za Kamena 2018, Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) rizatangaza Uwayezu Régis watoje amakipe atandukanye arimo n’iy’abana ya APR FC, nk’Umunyamabanga mushya usimbura Habineza Emmanuel utaragiriwe icyizere na Komite ya Sekamana Jean Damascène.

Nyuma yo gutorerwa kuba Perezida wa Ferwafa muri Werurwe 2018, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène na Komite ayoboye bafashe icyemezo cyo guhindura Habineza Emmanuel wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru umwanya ushyirwa ku isoko upiganirwa n’abagera kuri 73.

Abifuzaga uwo mwanya bakoze ibizamini byanditse n’ibyo kubazwa, Uwayezu Karangwa Régis , wigeze kuba umutoza mu makipe atandukanye arimo Kaminuza y’u Rwanda, iy’abana ya APR FC yungirije Andreas Spier, aba ariwe uwegukana.

Umwe mu bari bagize akanama kari gashinzwe gutoranya Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, yabwiye IGIHE ko nubwo Uwayezu ataratangazwa ngo anatangire inshingano ze nshya ariko we yamaze kubimenyeshwa.

Ati “Hari handitse abantu benshi kuko ntabwo icyagenderwagaho cyane ari ukuba umuntu yarabaye mu mupira cyangwa awuzi ku rwego runaka. Uwayezu niwe watsinze ibizamini ndetse yamaze no kumenyeshwa we hasigaye ko Ferwafa ibitangaza.”

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Bonnie Mugabe, Umuvugizi wa Ferwafa, mu magambo make yagize ati “Umunyamabanga wa Ferwafa azatangazwa ku mugaragaro tariki 1 Kamena, mwaba mwihanganye igihe kikagera.”

Uretse gukina umupira ku rwego rw’icyiciro cya kabiri muri Esperance no gutoza Kaminuza y’u Rwanda n’iy’abana ya APR FC, Uwayezu yari asanzwe ari na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda akaba afite n’impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye mu Budage.

Uwayezu ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo y’imari n’ubutegetsi, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC- Rwanda Academy of Language and Culture) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y’Umutekano ikibaho.

Uwayezu (uwa gatanu ibumoso mu bahagaze) mu 2010 yari yaragiye kwiga ubutoza mu Budage ahakura impamyabumenyi ya UEFA B
Uwayezu Régis (iburyo) yari amaze imyaka irindwi akora mu kigo cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco
Uwayezu Régis niwe watsinze ikizamini cyo kuba Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza