Valencia yabujije FC Barcelone kwegukana Copa del Rey, Bayern Munich itwara DFB-Pokal

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Gicurasi 2019 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Ibitego bya Kevin Gameiro na Rodrigo mu gice cya mbere cy’umukino, byafashije Valencia gutsinda FC Barcelone yatwaye shampiyona ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey, iyibuza kwegukana ibikombe bibiri bikinirwa muri Espagne.

Valencia yihariye umupira mu gice cya mbere cy’umukino ndetse ihusha uburyo butandukanye bwashoboraga kuyihesha igitego mu minota ya mbere. Lionel Messi na bagenzi be batarimo Luis Suárez warebeye uyu mukino mu bafana kubera imvune, bagowe cyane n’uyu mukino.

Muri uyu mukino wabereye Estadio Benito Villamarin ya Real Betis, rutahizamu w’umufaransa Kevin Gameiro yafunguye amazamu ku munota wa 21, ku mupira wahinduwe na José Gayà mu rubuga rw’amahina, uhura na Gameiro waje wiruka, atera ishoti rikomeye umunyezamu Jasper Cillessen atabashije kugeraho.

Nyuma y’iminota 12, Rodrigo wari wagoye cyane abakinnyi b’inyuma ba FC Barcelone, yabatsinze igitego cya kabiri n’umutwe, ku mupira mwiza wahinduwe na Carlos Soler, umusanga ahagaze muri metero eshashatu uvuye ku izamu, ashyiraho umutwe.

Messi yagerageje amashoti atatu agana mu izamu rya Valencia mu gice cya mbere, ariko rimwe rikomeye ni ryo ryakuwemo na Jaume Doménech mu gihe irindi ryagiye hanze, rimwe ridakomeye rifatwa neza n’uyu munyezamu.

Byasabye Barcelone gutegereza umunota wa 73, ibona igitego kimwe cyatsinzwe na Lionel Messi ku kazi kari gakozwe na Gerard Piqué wateye umupira n’umutwe, ukurwamo n’umunyezamu wa Valencia usanga Lionel Messi wari hafi aho, ahita awushyira mu izamu.

Valencia yakinnye yirwanaho mu minota ya nyuma, aho yashyizweho igitutu gikomeye na FC Barcelone yayisatiraga ndetse ikaza kubona uburyo bw’umupira watewe na Messi ukagarurwa n’izamu.

Gonçalo Guedes wa Valencia yabonye uburyo bubiri bwashoboraga guhesha ikipe ye igitego cya gatatu mu minota ya nyuma ariko ntibyamukundira, umukino urangira ikipe ye itsinze ibitego 2-1.

Gutsinda uyu mukino byatumye umutoza wa Valencia, Marcelino García Toral yuzuza imikino 20 ku giti cye, adatsindwa na FC Barcelone mu marushanwa atandukanye.

Uretse muri Espagne, no mu Budage bakinaga igikombe cy’igihugu (DFB-Pokal) cyegukanwe na Bayern Munich yatsinze RB Leipzig ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Robert Lewandowski watsinze ibitego bibiri na Kingsley Coman bafashije Bayern Munich kwegukana iki gikombe ku nshuro ya 19 ndetse ni ku nshuro ya 12 begukanye ibikombe bibiri bikinirwa mu Budage mu mwaka umwe.

Kevin Gameiro yishimira igitego cya mbere cya Valencia
Gameiro afungura amazamu
Rodrigo na Gameiro bishimira igitego cya kabiri
Abakinnyi ba Valencia barimo Francis Coquelin bishimira igitego cya kabiri
Byari agahinda kuri Lionel Messi ubwo ikipe ye yatsindwaga ibitego bibiri mu gice cya mbere
Ernesto Valverde utoza FC Barcelone ntiyabyumvaga
Messi yatsindiye FC Barcelone impozamarira mu gice cya kabiri
Arturo Vidal winjiye mu kibuga asimbura, ashimira Messi nyuma yo gutsinda igitego
Marcelino amaze imikino 20 adatsindwa na FC Barcelone
Kapiteni wa Valence Dani Parejo ateruye igikombe cya Copa del Rey begukanye nyuma yo gutsinda FC Barcelone
Kapiteni wa Bayern Munich, Manuel Neuer ateruye igikombe ikipe ye yegukanye imaze gutsinda RB Leipzig

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza