Visi Perezida wa Rayon Sports Muhirwa Prosper washyamiranye n’umutoza, agiye gusimbuzwa

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 11 Gicurasi 2018 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Inama idasanzwe yiga ku bibazo bya Rayon Sports yateranye kuri uyu wa Kane tariki 10 Gicurasi 2018, yanzuye ko Visi Perezida, Muhirwa Prosper azasimburwa mu minsi ya vuba kubera ibihano yafatiwe na CAF naho Jeannot Witakenge wahoze ari umutoza wungirije mbere yo kwirukanwa na Minnaert agarurwa mu kazi.

Iyi nama yahuje abayobozi bakuru ba Rayon Sports n’abahagarariye abafana, yateguwe igitaraganya nyuma y’aho hatutumbye umwuka mubi ku wa Gatatu Muhirwa Prosper usanzwe ari Visi Perezida agashyamirana n’Umutoza Ivan Minnaert n’Umunyamabanga Itangishaka King Bernard mu nzira bava i Huye ku mukino iyi kipe yari yanganyijemo na Mukura VS.

Nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, inama yatangiye ireba ku bihano Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yafatiye bamwe mu bayobozi baketsweho ruswa i Burundi ku mukino wa Lydia Ludic mu majonjora cya CAF Champions League.

Mu bari bahanishijwe guhagarikwa imyaka ibiri mu bikorwa byose bya siporo, Muhirwa Prosper usanzwe ari Visi Perezida niwe wari wahise ajurira naho abandi barimo Rukundo Patrick wahoze ari umubitsi wa Rayon Sports, Mudaheranwa Shaffy wahoze ari mu kanama gashinzwe kugura abakinnyi na Nkusi Jean Paul bahita bemera ibihano kimwe n’ikipe yaciwe ibihumbi 15,000 by’amadolari ya Amerika.

CAF yamenyesheje Rayon Sports na Ferwafa ko Muhirwa yatsinzwe ubujurire muri iki Cyumweru akaba ariyo mpamvu inama y’iyi kipe yateranye yemeza ko agomba gusimburwa mu minsi ya vuba naho ku bibazo by’ubushyamirane bwabayeho ku wa Gatatu abagiranye ibibazo bafashijwe kwiyunga.

Muvunyi aganira na IGIHE yagize ati “Twarebye ku myanzuro ya CAF yatumenyesheje ko Muhirwa yatsinzwe ubujurire ku bihano kuko we yari yajuriye naho abandi kimwe n’ikipe barabyihorera. Ni ibintu bibabaje kuko yari umwe mu babaga abakinnyi hafi ndetse akitanga bikomeye gusa ubwo nta kundi tuzashaka uko asimbuzwa n’undi muntu ukunda ikipe kandi witeguye kuyitangira nk’uko yabikoraga.”

Yakomeje agira ati “Twanicaye hamwe tureba ibibazo bindi bihari, gusa iby’umwuka mubi muvuga, ni utuntu batari babashije kumvikanaho kandi twaganiriye, bariyunga ibibazo birarangira. Dufite urugamba rudutegereje imbere ya Young Africans, nta mpamvu yo gutatanya imbaraga.”

Muri iyi nama bagarutse ku kibazo cy’uburyo abakinnyi bafatwa nabi, Perezida Muvunyi asaba ko hashyirwaho abantu babiri bagomba kuba bari hafi y’ikipe buri munsi bakamenya uko ibayeho muri rusange, bakamenya ko abakinnyi bariye neza, ko baryamye neza, kandi ku gihe we ku giti cye aniyemeza gukurikirana ikibazo cyatumye ikipe (abakinnyi) icikamo ibice bibiri.

Bananzuye ko Jeannot Witakenge wari wirukanywe n’Umutoza Mukuru Ivan Minnaert muri Werurwe uyu mwaka agaruka ku mirimo ye yo kuba umutoza wungirije kugira ngo ikipe ikomeze gutahiriza umugozi umwe no gushakira hamwe umusaruro.

Abitabiriye iyi nama bamenyeshejwe ko hari bus ebyiri nini zateguwe zizatwara abafana bagera kuri 86 bazajya gufana ikipe muri Tanzania, abazagenda bakazatoranywa hakurikijwe amatsinda y’abafana babarizwamo.

Jeannot Witakenge yagaruwe ku kuba Umutoza wungirije muri Rayon sports
Muhirwa Prosper (hagati) agiye gusimbuzwa muri Rayon Sports
Perezida Muvunyi yiyemeje gukemura ibibazo byatumwe abakinnyi bacikamo ibice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza