Wayne Rooney mu ikipe izakina na Gor Mahia ya Tuyisenge Jacques na Migi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Nyakanga 2017 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gutandukana na Manchester United yari amaze imyaka 13 akinira, Wayne Rooney agiye kuza muri Tanzania hamwe n’ikipe ye nshya ya Everton aho izakina umukino wa gicuti na Gor Mahia ya Tuyisenge Jacques na Mugiraneza Jean Baptiste Migi.

Everton yamaze kugura kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Wayne Rooney izahura na Gor Mahia yo muri Kenya mu mukino uzaba ku wa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2017, kuri Stade Nkuru y’igihugu ya Tanzania.

Uyu mukinnyi watangiye imyitozo na bagenzi be kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko ari ubwa mbere agiye kugera muri Tanzania ariko bizamushimisha cyane kuhamenya ndetse bikazanamubera umwanya mwiza wo kumenya abakinnyi agiye kujya akinana na bo.

Yagize ati “Rugendo ndarutegereje cyane, ndizera ko ruzaba rwiza. Ndizera ko nzajya mu kibuga kandi nzabona igihe cyo gukina. Biba byiza iyo ujyanye n’ikipe kure. Ni byiza kumarana na bagenzi bawe igihe hanze ya hoteli bituma murushaho kumenyana.”

Urugendo rwa Everton igiye kuba ikipe ya mbere yo mu Bwongereza igeze mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba, rwateguwe ku bufatanye na sosiyete icuruza ibijyanye no gutega imikino ya SportPesa ari na yo igiye kuba umuterankunga mukuru wayo kuva umwaka utaha.

Gor Mahia ikinamo Abanyarwanda batatu barimo Tuyisenge Jacques, Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Kagere Meddy yabonye itike yo kuzakina uyu mukino nyuma yo kwitwara neza mu irushanwa ryo guhatanira iyo kipe yahuje amakipe yo muri Kenya na Tanzania.

Rooney mu myitozo na bagenzi be bitegura Gor Mahia
Rooney yatangaje ko yishimiye kugera muri Tanzania ku nshuro ya mbere
Rutahizamu Wayne Rooney ari kumwe n'umutoza we mushya Ronald Koeman wa Everton
Wayne Rooney yamaze kuba umukinnyi wa Everton yari yarakiniye mbere yo kujya muri Manchester United mu 2004

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza