Wayne Rooney yatawe muri yombi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 1 Nzeri 2017 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Wayne Rooney wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda, akurikiranyweho gutwara imodoka yasinze.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 ubarizwa mu ikipe ya Everton muri iki gihe, yafashwe na polisi mu ijoro ryo kuwa Kane, tariki 31 Kanama 2017, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Mirror.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko yafatiwe n’ahegeranye n’urugo rwe amaze imyaka irenga 12 atuyemo mu gace ka Cheshire ubwo yari yasohotse. Aho yafatiwe hanegeranye n’ikibuga cya Finch Farm ikipe ya Everton yitorezaho.

Rooney muri ako gace ahafite inzu ya miliyoni esheshatu z’ama-pound abanamo n’umuryango we, afite umugore witwa Coleen babyaranye gatatu ndetse kuri ubu bakaba bitegura uwa kane kuko atwite. Imfura yabo yitwa Kai, igakurikirwa na Klay ndetse n’uwitwa Kit.

Wayne Rooney yatawe muri yombi akurikiranyweho gutwara yasinze

Uyu mukinnyi watawe muri yombi akekwaho gutwara yasinze yaherukaga gusezera burundu gukinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza afitemo amateka yo kuba uwatsinze ibitego byinshi mu mateka ya ruhago yayo. Yaherukaga kongera gusinya muri Everton yakuriyemo nyuma y’imyaka 13 ari muri Manchester United.

Rooney aheruka gusezera burundu mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza
Wayne Rooney yasinye muri Everton nyuma y'imyaka 13 yari amaze ayivuyemo
Rooney w’imyaka 31 yerekanwa muri Everton yakuriyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza