Wydad yanze gusubira mu kibuga, Espérance de Tunis yegukana CAF Champions League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Kamena 2019 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Espérance de Tunis yo muri Tunisia yegukanye igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane wa Afurika, CAF Champions League, nyuma y’uko Wydad Casablanca yanze gusubira mu kibuga guhera ku munota wa 60 w’umukino kuko ikoranabuhanga rya VAR ritabashije gukemura ikibazo cy’igitego cyo kwishyura yari itsinze, umusifuzi akacyanga.

Iyi kipe yo muri Tunisia yari iyoboye umukino wo kwishyura ku gitego 1-0 cya Youcef Belaili ku munota wa 41 ndetse yari imbere n’ibitego 2-1 mu mikino yombi ubwo umukino wazagamo kidobya. Nyuma yo guhagarara iminota isaga 90, umusifuzi yavuze ko iyi kipe yari mu rugo itsinze, yegukana igikombe.

Itangazamakuru ryomuri Tunisia ryatangje ko abasifuzi bari babwiwe ko VAR itari gukora ariko abakinnyi bo basaga n’abatabizi.

Ni ku nshuro ya mbere muri iri rushanwa rimaze imyaka 55 ndetse byongeye rikaba rihuza amakipe akomeye, imikino yombi itabashije kurangira.

Wydad Casablanca yibwiraga ko ibonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 59 ubwo Walid el Karti yatsindishaga umutwe ku mupira wari uvuye ibumoso, akawukoraho ukajya mu nshundura. Amashusho ya Televiziyo yagaragaraza ko uyu mukinnyi atari yaraririye, ariko bikekwa ko ashobora yakiniye nabi mugenzi we, ku rutugu.

Iyi kipe yo muri Maroc yinginze cyane bikomeye umusifuzi w’umunya-Gabon, Papa Bakary Gassama kujya kureba kuri VAR, bigaragara ko batari bazi ko iri koranabunaga rifite ikibazo.

Abasimbura ba Waydad n’umutoza wabo Faouzi Benzarti w’imyaka 69 bose binjiye muri izi mpaka mu gihe Polisi yarwanaga no gucunga umutekano ngo n’abafana batabyivangamo.

Amacupa arimo ibisukika bitandukanye yasakajwe ku bakinnyi n’abatoza ba Wydad Casablanca, bayaterwa n’abafana.

Byabaye ngombwa ko Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad amanuka mu kibuga ari kumwe n’abayobozi b’amakipe yombi bagerageza kuvugisha abakinnyi, ariko ku ruhande rwa Wydad Casablanca bisubirira mu rwambariro, aho nyuma y’igihe kigera hafi ku masaha abiri, umusifuzi yasoje umukino.

Mu mukino ubanza wari wahuje amakipe yombi muri Maroc, VAR yagize akamaro gakomeye cyane dore ko umusifuzi w’umunya-Misiri, Gehad Grisha, yashinjwe kwitwara nabi muri uyu mukino, agahagarikwa amezi atandatu.

Gutsinda uyu mukino, byahesheje Espérance de Tunis kwegukana CAF Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ndetse iba ikipe ya kane ibigezeho nyuma ya Al Ahly yo mu Misiri, TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Enyimba yo muri Nigeria.

Espérance de Tunis yari yakiriye Wydad Casablanca mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Olympique de Rades
Igitego cya Walid el Karti cyateje impaka zidashira muri Tunisia
VAR ntiyakoraga, Polisi yitambitse hacungwa umutekano wa Wydad Casablanca
Nyuma y'uko Wydad yanze kugaruka mu kibuga, Esperance de Tunis yahawe igikombe cya CAF Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza