Zone 5: Patriots BBC yahawe isomo ibura igikombe inyagiwe

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Ukwakira 2017 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatanu ihuza amakipe yahize ayandi muri Afurika y’u Burasirazuba (Zone 5), yatsindiwe ku mukino wa nyuma na City Oilers amanota 86-59 itaha itageze ku ntego zayo.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu i Lugogo muri Uganda, Patriots BBC yawutangiye ifite icyizere cyo kwitwara neza nk’uko Hakizimana Lionel yari yabitangaje avuga ko bagize amahirwe yo kwiga kuri buri mukinnyi wa City Oilers n’uko babasha kuyihagarika.

Mu gutangira umukino ntabwo byoroheye abasore b’u Rwanda kuko batsinzwe amanota atandatu batarabasha kwinjiza na rimwe. Baje guhita basa n’abakangutse batangira kotsa igitutu ndetse bagira amanota atandatu City Oilers ifite umunani. Kuva ubwo amakipe yagize azamuka aryana isataburenge agace ka mbere karangira Patriots BBC itsinzwe ku manota 22-20.

Aha icyizere cyari kigihari kuko ikinyuranyo cyari kikiri amanota abiri gusa. Mu gace ka kabiri City Oilers yaje yahinduye cyane imikinire mu minota ine itsinda amanota 10 Patriots BBC imaze kwinjiza abiri. Aka gace karangiye City Oilers igatsinze ku manota 26- 18.

Amakipe yombi yagiye mu kiruhuko kugira ngo n’abakinnyi baganire n’abatoza babo ariko n’ubundi aho bagarukiye mu kibuga, Patriots BBC ikomeza kurushwa cyane ndetse agace ka gatatu karangira itsinzwe ku manota 21-13.

Ikinyuranyo cyari kimaze kuba kinini kandi City Oilers yakiniraga imbere y’abafana bayo igikomeza kugaragaza imbaraga, abakinnyi ba Patriots BBC bagerageza uko bashoboye gusa biranga n’agace ka kane bagatakaje ku manota 17-8.

Uyu ubaye umukino wa mbere Patriots BBC itsinzwe muri iri rushanwa irushwa cyane kuko harimo ikinyuranyo cy’amanota 27 hagati yayo na City Oilers yahise yegukana igikombe cya Zone 5.

Ibyishimo ku bafana ba Uganda byari byose
Aba basore ba City Oliers bari bazonze Patriots BBC
City Oliers niyo yegukanye igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza