Kwamamaza

Balotelli atangiye neza mu ikipe nshya

Yanditswe kuya 4-02-2013 saa 14:42' na Deus Ntakirutimana
     


Rutahizamu w’Umutaliyani Mario Balotelli, yatangiye atsindira ibitego bibiri ikipe ye nshya ya Milan AC mu mukino wabahuje na Udinese ku munsi wa 23 wa shampiyona yo mu Butaliyani ubwo Milan AC yatsindaga 2-1.
Igitego cya mbere Balotelli yagitsinze ku munota wa 25 w’umukino, ku ishoti yateye aherejwe na mugenzi we Stephan El Shaarawy. Ikindi yagitsinze ku munota wa kane w’inyongera kuri penaliti. Balotelli yishimira ko amaze gutsindira Milan AC
Balotelli w’imyaka 22 y’amavuko uzwi (...)

Rutahizamu w’Umutaliyani Mario Balotelli, yatangiye atsindira ibitego bibiri ikipe ye nshya ya Milan AC mu mukino wabahuje na Udinese ku munsi wa 23 wa shampiyona yo mu Butaliyani ubwo Milan AC yatsindaga 2-1.

Igitego cya mbere Balotelli yagitsinze ku munota wa 25 w’umukino, ku ishoti yateye aherejwe na mugenzi we Stephan El Shaarawy. Ikindi yagitsinze ku munota wa kane w’inyongera kuri penaliti.

Balotelli yishimira ko amaze gutsindira Milan AC

Balotelli w’imyaka 22 y’amavuko uzwi ku izina rya Super Mario, yagiye mu ikipe ya Milan AC avuye muri Manchester City yo mu Bwongereza.

Yatangarije televiziyo ya Sky Sport ko nyuma y’uyu mukino yishimiye kuba amaze kuwutsinda, ariko ngo agomba gukomeza gukina n’ubwo avuye mu bihe bikomeye muri Manchester City, aho avuga ko yatakarije umwanya we mu kibuga.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved