IGIHE.com > Imikino > Football
Balotelli yasezeye i Manchester

Balotelli yasezeye i Manchester


Yanditswe kuya 30-01-2013 - Saa 11:01' na Emma-Marie Umurerwa

Ubuyobozi bw’ikipe ya ya Milan AC bwatangaje ko ko umukinnyi Mario Balotelli wakiniraga ikipe ya Manchester City agiye kuyikinira, akaba ari busesekare mu gihugu cy’u Butariyani kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Mutarama 2013.

Balotelli na Mancini wari umutoza we

Amakuru atangazwa n’urubuga metro de france aravuga ko Balotelli yerekeje mu ikipe ya AC Milan, nyuma yo gukozanyaho n’uwahoze ari umutoza we muri Manchester City yo mu Bwongereza Roberto Mancini.

Imyenda ya Man City Balotelli yayifashije hasi

Ubuyobozi bwa Milan AC, bwatangaje ko Balotelli asuzumwa n’abaganga kuri uyu wa gatatu, ku wa kane akazatangira imyitozo.

Biravugwa ko Balotelli uzwi cyane ku izina rya Super Mario w’imyaka 22 yaguzwe miliyoni 20 z’amayero, akaba avuye muri Manchester City ayitsindiye ibitego 27.

Balotelli ngo arava i Manchester amaze kureba umukino uhuza iyari ikipe ye Manchester City na QPR.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO