Brazil: Abakozi bubakaga sitade izakinirwaho igikombe cy’isi 2014 mu myigaragambyo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 19 Gashyantare 2013 saa 04:37
Yasuwe :
0 0

Abakozi bubakaga imwe mu masitade azakinirwaho igikombe cy’isi umwaka utaha, yitwa Maracana, bahaharitse akazi mu myigaragambyo yo gusaba ko bongezwa umushahara.
Iyo Sitade ya Maracana iherereye mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Brazil, imirimo yo kuyubaka yahagaze nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rihaye iki gihugu amezi atatu yo kuba cyarangije imirimo yose isabwa.
Aba bakozi bahagaritse akazi basaba kongezwa umushahara ungana na 15% bari bemerewe kongezwa ku (...)

Abakozi bubakaga imwe mu masitade azakinirwaho igikombe cy’isi umwaka utaha, yitwa Maracana, bahaharitse akazi mu myigaragambyo yo gusaba ko bongezwa umushahara.

Iyo Sitade ya Maracana iherereye mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Brazil, imirimo yo kuyubaka yahagaze nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rihaye iki gihugu amezi atatu yo kuba cyarangije imirimo yose isabwa.

Aba bakozi bahagaritse akazi basaba kongezwa umushahara ungana na 15% bari bemerewe kongezwa ku kigero cya 8% bo bavuga ko ari make.

Sidade abakozi bahagaritse kubaka basaba kongererwa umushahara

Perezida wa sendika y’ubwubatsi muri Brazil, Nilson Duarte, yasobanuye ko bakoze imyigaragambyo mu rwego rwo kwerekana ibibazo byabo, basaba ko amasezerano yabo y’akazi yakwigwaho ku mpande zombi, bitakorwa ntibazasubire mu kazi mbere yo ku wa kane w’iki cyumweru.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza