Kwamamaza

CAN: Amakipe 8 yabonye tike ya ¼ yose yamenyekananye

Yanditswe kuya 31-01-2013 saa 10:20' na Thamimu HAKIZIMANA
     
Ubwo imikino mu matsinda y’amakipe y’ibihugu ahatanira igikombe cya Afurika mu mupira w’amaguru yasozaga, ikipe zo mu Majyaruguru ya Afurike(mu barabu) zindi ebyiri, Algeria na Tunisia zaraye zkurikiye iya Maroc yari yarasezerewe mbere.
Umukino wa Togo na Tunizia warangiye zinganya 1-1, ariko kunganya kwa Togo gutuma ikomeza muri ¼, Tunisia irataha. Ni nako byagenze kuri Algeria yanganyije na Cote d’ivoire 2-2.
Cote d’Ivoire na Togo ziyongeye kuri Afurika y’Epfo, Cap Verde , Mali (...)

Ubwo imikino mu matsinda y’amakipe y’ibihugu ahatanira igikombe cya Afurika mu mupira w’amaguru yasozaga, ikipe zo mu Majyaruguru ya Afurike(mu barabu) zindi ebyiri, Algeria na Tunisia zaraye zkurikiye iya Maroc yari yarasezerewe mbere.

Umukino wa Togo na Tunizia warangiye zinganya 1-1, ariko kunganya kwa Togo gutuma ikomeza muri ¼, Tunisia irataha. Ni nako byagenze kuri Algeria yanganyije na Cote d’ivoire 2-2.

Cote d’Ivoire na Togo ziyongeye kuri Afurika y’Epfo, Cap Verde , Mali Nigeria, Burkina Faso, Ghana zizakina muri ¼.

Nigeria izahura na Cote d’Ivoire, Burkina Faso naTogo, Ghana na Cap Verde ; Afurika y’Epfo ihure na Mali; imikino ikazaba ku itariki ya 2 Gashyantare 2013.

Icyatunguranye muri CAN 2013 kugeza ubu ni ikipe ya Zambia yasezerewe itarenze amajonjora kandi ariyo yari ibitse igikombe.

Ikindi kitari kimenyerewe n’uko nta kipe y’Abarabu yarenze amajonjora kandi zarafatwaga nk’amakipe akomeye muri Afurika.

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved