IGIHE.com > Imikino > Football
CAN: Ikipe ya Cape Verde ikomeje gutungurana

CAN: Ikipe ya Cape Verde ikomeje gutungurana


Yanditswe kuya 24-01-2013 - Saa 09:27' na James Habimana

Nyuma y’aho ikipe ya Cape Verde isezereye iya Cameron ikayibuza kujya mu gikombe cya Afurika nuri ruhago, ikomeje kwihagararaho, yaraye inganyije na Morocco ku mukino wayo wa kabiri.

Mu mikino ya CAN ikomeje kubera muri Afurika y’Epfo ku nshuro ya cyo ya 29, ku munsi w’ejo hakomeje amakipe yo mu itsinda rya mbere, iya Afurika y’Epfo iri imbere y’abafana bayo, itsinda iya Angola ibitego 2-0.

Undi mukino wagaragayemo gutungurana, wahuje ikipe ya Cape Verde na Morocco, abantu bari biteze ko Marocco nk’ikipe bizera ko ishobora kwegukana iki gikombe, ntiyabashije gutsinda Cape Verde.

Ku munota wa 22 w’igice cya mbere cy’umukino, umukinnyi Platini wa Cape Verde yayiboneye igitego cya mbere, ariko ku munota wa 78 w’umukino, umukinnyi Youssef El Arabi wa Marocco arakigombora.

Ibi rero bitumye ikipe ya Marocco idatuza, kuko AfuriKa y’Epfo ifite amanota 4, Cape Verde 2, Marocco 2 na ho Angola ikagira inota 1 gusa bityo muri iri tsinda, buri kipe ikaba ifite amahirwe yo gukomeza.

Uyu munsi haraba indi mikino ikomeye, aho guhera saa kumi n’imwe, ikipe ya Ghana igomba guhura na Mali, naho saa mbili z’umugoraba, ikipe ya Niger igahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO