CAN: Nigeria na Mali, Ghana na Burkina Faso muri ½

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 3 Gashyantare 2013 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Ku cyumweru, tariki ya 3 Gashyantare haraye hamenyekanye uko amakipe azahura muri ½ cy’irangiza mu mikino yo guhatanira igikombe cy’ibihugu muri ruhago ku mugabane wa Afurika.
Mu mikino yari itegerejwe ya 1/4, Nigeria yabonye tike yo gukomeza muri ½ cy’irangiza isezereye Côte d’Ivoire (2-1) naho Burkina Faso isezerera Togo(1-0) .
Umukino wa Togo na Burkina Faso byagoranye, mu minota 90 yose yarangiye nta kipe ibashije gufungura izamu ry’indi. Hongerwaho iminota ya 30 y’inyongera. Burkina (...)

Ku cyumweru, tariki ya 3 Gashyantare haraye hamenyekanye uko amakipe azahura muri ½ cy’irangiza mu mikino yo guhatanira igikombe cy’ibihugu muri ruhago ku mugabane wa Afurika.

Mu mikino yari itegerejwe ya 1/4, Nigeria yabonye tike yo gukomeza muri ½ cy’irangiza isezereye Côte d’Ivoire (2-1) naho Burkina Faso isezerera Togo(1-0) .

Umukino wa Togo na Burkina Faso byagoranye, mu minota 90 yose yarangiye nta kipe ibashije gufungura izamu ry’indi. Hongerwaho iminota ya 30 y’inyongera. Burkina Faso yaje gutsina igitego cy’umutwe cyari giturutse kuri koroneri, birangira bityo.

BUrkina Faso yatsinze icy'umutwe Togo

Nigeria na Burkina Faso zakomeje, zije zisanga Mali yasezereye Afurika y’Epfo hitabajwe penaliti nyuma yo kurangiza iminota 120 habuze irusha indi(1-1); Mali yinjije penaliti 3-1. Ikipe ya Ghana yo yari yasezereye Cap Verde(2-0) kuwa Gatandatu ku itariki ya 2 Gashyantare 2013.

Mu mikino ya ½, Nigeria izahura na Mali, naho Burkina Faso ihure na Ghana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza