Mu mikino y’igikombe cya Afurika ikomeje kubera muri Afurika y’Epfo, ikipe y’igihugu ya Zambia yari ifite igikombe yasezerewe mu matsinda nyuma yo kunganya na Burkina Faso 0-0.
Zambia yanganyije yasabwaga gutsinda kugira ngo ibone gukomeza muri ¼.
Ubwo abakinnyi ba Zambia bariraga ko badakomeje, aba Burkina Faso bo bari mu byishimo byinshi kuko bahise bagira amanota 5 abemerera gukomeza.
Umutoza w’iyi kipe ya Zambia, Herve Renard, yatangarije BBC ko gutsindwa kwayo ntawe ukwiye kubishyira ku bakinnyi be, ahubwo ngo bikwiye kumushyirwaho kuko ngo atemera uburyo nawe yapanze ikipe mu kibuga.
Yagize ati “N’ubwo ibi byabaye, abantu bagomba kumenya ko atari iherezo ry’isi kuko tuzakomeza kubaho kandi burya mu mupira niko bimera.”

Nigeria nayo yabonye tiki yo gukomeza, nyuma yo gutsinda Ethiopia 2-0, byose bitsinzwe n’umukinnyi Victor Moses ukina muri Chelsea.
Indi mikino itegerejwe uyu munsi, ikipe ya Algeria irakina na Cote d’Ivoire naho Togo ihure na Tunisia.
TANGA IGITEKEREZO