CECAFA itangiye Uganda ikura amanota kuri Kenya

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 25 Ugushyingo 2012 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Imikino ya CECAFA y’ibihugu yatangiye ikipe ya Uganda (the Cranes), itsinda Kenya Harambee Stars igitego kimwe ku busa (1-0).
Ikipe ya Uganda (the Cranes) yatsinze mukeba wayo (Harambee Stars), ziherereye mu itsinda rimwe rya mbere (A), ririmo n’ikipe ya Ethiopia n’ikipe ya Sudani y’amajyepfo nazo zacakiranye mu ntangirirro y’irushanwa.
Imikino yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo, yarangiye ikipe ya Ethiopia itsinze Sudani y’Amajyepfo 1-0.
Umukino wa Uganda na Kenya niwo wari (...)

Umukino wa Uganda na Kenya niwo wari umukino w’umunsi kubera ihangana riba hagati y’amakipe yombi.

Igitego cya Uganda yaje ku kibona ku munota wa 74 gitsinzwe na Kizito Geoffrey.

Uganda ikaba ariyo kipe ifite ibikombe byinshi bya CECAFA, imaze gutwara ibikombe 12.

Ikipe y’u Rwanda Amavubi iri mu itsinda rya gatatu, izakina ku wa mbere tariki ya 26 Ugushyingo. Amavubi azakina na Malawi.

Andi makipe u Rwanda ruri mu itsinda rimwe ni Eritrea na Zanzibar .

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza