IGIHE.com > Imikino > Football

CECAFA Kagame Cup : APR FC yatsinzwe na Yanga ariko ikomeza muri 1/4


Yanditswe kuya 20-07-2012 - Saa 19:16' na Jean Bosco Mutibagirana

Ikipe ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame CUP 2012, APR FC yatsinzwe umukino wa nyuma w’amatsinda na Yanga Africa ibitego 2 ku busa bivugwa ko APR yerekanye umukino uteri usamaje. Aya makipe yombi akaba yaramaze kubona itike yo gukomeza muri 1/4.

Uyu mukino wari utegerejwe cyane n’abafana ba Yanga Africa ikinira imbere y’abafana bayo aho ishaka kubagarurira ikizere nyuma yo gutsindwa umukino ubanza na Atletico y’i Burundi ibitego 2 ku busa.

Ikipe ya APR FC yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ibone umwanya wa mbere muri iri tsinda, bityo izakine n’ikipe idakomeye muri 1/4.

Kugeza ubu Atletico niyo ya mbere n’amanota 7 mu itsinda rya gatatu nyuma yo gutsinda Wau Salaam ibitego 5-0 ku munsi w’ejo.

Undi mukino utegerejwe uyu munsi urahuza URA y’I Bugande na Ports yo muri Djibouti mu itsinda rya mbere.

Tubibutse ko mu itsinda rya mbere n’irya gatatu hazakomeza amakipe atatu. Mu itsinda APR FC iherereyemo Wau Salaam niyo yasezerewe hakomeza APR FC, Atletico na Yanga Africa n’ubwo imikino itararangira.

Abafana ba Simba batutse ikipe ya APR bavuga ko ntacyo bibamariye ndetse bakavuga ko imikino ya CECAFA idakwiye kongera gukinirwa muri Tanzania.

IBITEKEREZO
apr nikipe nziza pe ! ariko igerageze kwitwara neza muri iki kiciro igezemo kugirango noneho itwemeze kuko APR NIKIPE Y'IMANA ! Ariko kuturwaza umutima bibi.
Musubize23.07.2012 saa 05:03
PYPPEN
njyendumufana wa APR ariko match zombi zanyuma narazibonye ariko usanga ukobakina ntabwitange burimo kubakinnyi bamwe nabamwe nashikariza abafana bakaza tugafana ikipe ni yacu nizeyeko URA uyumutsi itaducika peeeeeeeeeeee !!!!!!!!!!!!!!!
Musubize23.07.2012 saa 01:33
musafiri
APR ni equipe nziza peeee !!!! kuko ishimisha abayikunda nabayanga, ubu abayikunda tura babaye ariko abayanga aribo ba rayon ububarishimye. ariko nibabe bitonze ntarirarenga.
Musubize22.07.2012 saa 19:18
######
Mwaramutse banyarwanda mukunda ruhago ? ndabona APR nta bindi yakora birenze ibyo yerekanye. Ahubwo icyagira ngo ihure na URA maze ngo urebe ukuntu ikipe yerekana ko nta nahamwe ikomeye. Ikosa si iryayo, ikosa ni irya FERWAFA n'abandi batemera competitivite muri shampiyona yacu. Izindi kipe nazo nizishakirwe cyangwa zemererwe kubona sponsors maze urebe ko tutabona APR itsinda. Ahubwo njye ndabona iminsi ibabaje ku bafana ba APR aribwo igeze.
Musubize21.07.2012 saa 05:08
sehene
Ntabwo mukuri twishimye.Nkajye ni umu rayon ariko niyumva neza nkanakunda ko APR ijya mumarushanwa mpuzamahanga. Gusa twoye kujya kure cyangwa ngo dusebanye. Ikigaragara ni uko, haba APR nandi ma equipes yo mu Rwanda bamaze kubona ko abanyamahanga atariwo muti wo kuvugutira ikibazo cy'iterambere rya Ruhago murwa Gasabo.Tinya ko hanze bivugwa ko APR nisigarana benshi muri aba banyamahanga harasigara 3 ! Nonese mwareka tukabatera ingabo mubitugu ntitubacire urwa Pilato. Erega nabo ni abantu, bakora amakosa nkuko natwe tuyakora. Gusa, aho muri hose bakinnyi namwe bayobozi ba APR, nimugerageze twoye kongera kuvamo rugikubita kandi birashoboka. Courage kdi mwihangane. Hababaje ibyacu.Ese twe aba Rayon ntiduhoze ? Umunyarwanda yaravuze ati............naho nyir'ubuteruranywe n'akebo ntakoma !!!
Musubize21.07.2012 saa 03:05
Haminayus
APR imeze nka wa mukobwa wikirigita agaseka,muri make burya se jye kubwajye mbona APR igihe izabishakira izemera ko n'andi makipe abaho kandi agakomera kuko ninabyo byabaha kujya basohoka babikwiye, none se kuba abambere bata bikwiye bimaze iki .Uy"umwaka twariguhagararirwa na Police. Uko APR yaje kuzatwara igikombe jye kubwajye byaranyobeye,biriya se aba ari ibiki wagira ngo n'ukwikoreramo,biba bigaragaye aho ingufu zayo zigarukira. U Rwanda rufite abayobozi bakunda imikino muri rusange,niba basha ko imikino itera imbere nibafashe andi makipe kubona abaterankunga maze KIYOVU,RAYON,MUKURA,ESPOIR,ETENCELLE........ n'izindi nazo zibone agatege maze ngo urebe turatera ruhago APR ibone abo ikorana n'abo imyitozo n'aho ubundi ntakajyamo .Murakoze
Musubize20.07.2012 saa 18:17
Hassan
Les stars à domicile !
Musubize20.07.2012 saa 17:36
Shema Jean Caen
Wenda hari uwari witeze ibiranze biriya kuri iriya equipe> Njye nayihebye kuva kera !!!!!!!!!!, niyitegure yigarukire turayimenyereye niyo gukangata hano mugihugu. Iyo bapfa koherezayo police nayo tukayireba wenda yadutungura. Umupira wacu uranze usubiye inyuma pe !!!!!!!!! turebera ? Ariya mafranga baha APR niba bayabanaga n'andi ma equipes twasubira kuri level twahozeho. harya ngo hari umukinnyi wbo uhembwa 3,500,000FRW buri kwezi ? Bagira ibipfa ubuse ye ?
Musubize20.07.2012 saa 14:24
DUDU
apr fc ntakigenda pe !
Musubize20.07.2012 saa 13:57
mugabe
Usibyo atari ugusebanya ariko rero équipe ya APR nta kigenda, match zombi za nyuma narazirebye ariko ubona rwose bayirusha bya hatari. None se urebye ibifaranga imena muri ruhago usanga rwose nta musaruro nuko nyine ntawuyibaza naho ubundi umunsi twababajije aho imisoro yacu bapfusha ubusa ijya nta gisubizo babibonera kuko gutwara ibikombe byo mu Rda gusa kandi nabyo habamo tricherie nta kigenda. None se uvuga ko buriya Rayon Sport batayibye bakinisha abakinnyi bakinnye mu yindi kipe mu gikombe cy'amahoro ? Biriya bintu Ferwafa yavuze ntabwo bibaho kabisa. Ariko ntawayirenganya nayo nta kundi yabigenza kuko siyo yiyobora kandi ntizi uko yagiyeho. Murakozo, nibarebe match zisigaye uko bakwikubita agashyi naho ubundi birarenze peeeeeeeeee !!!!!!!!!!
Musubize20.07.2012 saa 13:27
Jean Claude

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!