Ku munsi w’ejo kuwa kabiri taliki 16 Ukwakira 2012 nibwo havugwaga ko ikipe ya Rayon Sports yabonye umutoza mushya, uyu akaba ari umufaransa Didier Gomes Da Rosa. Nyuma yo kumenya iyi nkuru Imvaho Nshya yavuganye n’uyu mutoza aho ari mu Bufaransa maze yitangariza ko aribyo ko bumvikanye n’ikipe ya Rayon Sports akaba agomba kuza agasinya amasezerano.
Mu magambo ye yagize ati “Kugeza ubu nabaye umutoza wa Rayon Sports, ndimo kwitegura nzagera mu Rwanda kuwa Gatatu, nyuma kuwa Kane Taliki ya 18 Ukwakira 2012 njye kubonana na Murenzi Abdallah i Nyanza”. Aha akaba atangaza ko azaba agiye gusinya amasezerano yo gutoza iyi kipe.
Uyu mutoza avuga ko yakundaga gukurikirana shampiyona yo mu Rwanda ndetse n’umupira w’amaguru mu Rwanda muri rusange aho avuga ko yarebye amashusho y’imikino imwe n’imwe iyi kipe yakinnye ndetse n’imikino y’ayandi makipe nka Police FC, Mukura ndetse na APR FC.
Umutoza Didier Gomez ku bijyanye n’uko ikipe ya Rayon Sports yatangiye nabi shampiyona niba yumva hari icyo agiye gukora, yasubije ko intangiriro ya shampiyona itatuma ikipe ita icyizere cyo kuzitwara neza, akaba avuga Rayon Sports ari ikipe nziza kandi ikomeye, akaba asanga ikigomba gukorwa ari ugukosora udukosa twagaragaye mu kugarira izamu maze ikipe igakina umukino mwiza kandi uhamye.
Akomeza avuga ko ikipe ifite ubushobozi ariko icya ngombwa ari ukuyizera. Uyu mutoza ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya yarimo atunganya ibijyanye n’uruhushya rumwemerera kuza mu Rwanda (Visa) aho biteganyijwe ko aza kugera inaha uyu munsi mu masaha ya nimugoroba, ejo akazinduka yerekeza i Nyanza kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah ari naho iyi kipe yimukiye mu minsi ishize.
Didier Gomez akaba yari mu ikipe ya AS Cannes ubu ikina mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga mu Bufaransa, iyi kipe ikaba ikinamo n’umunyarwanda Uzamukunda Elias uzwi ku izina rya Baby.
Uyu mutoza n’ubwo ahawe gutoza Rayon Sports ntabwo biramenyekana neza amafaranga azajya ahabwa, gusa si ubwa mbere yifuje gutoza ikipe yo mu Rwanda kuko ubwa mbere, umutoza w’Amavubi Sellas Tetteh akimara kwegura mu batoza batanze imyirondoro yabo ko bashaka gutoza Amavubi yari abarimo ariko ntiyaza kurenga ijonjora kuko muri 5 ntabwo yari arimo, aka kazi kakaba karaje kwegukanwa n’umutoza Micho ariwe uri gutoza Amavubi muri iyi minsi.
Uyu mutoza nk’uko abitangaza ngo yifuje kenshi gutoza mu Rwanda kuko yanifuje gutoza Etincelles FC ndetse na Mukura ariko birangira bananiranywe kubijyanye n’amafaranga. Ubu akaba aje gutoza ikipe ya Rayon Sports isanzwe izwiho kugira igitutu cy’abafana yaba ku bakinnyi ndetse n’abatoza iyo batagize umusaruro, uyu mutoza akaba aramutse atitwaye neza nawe ashobora kuva muri iyi kipe nk’uko Raoul Shungu yayivuyemo, Ndiki, Romano Kayiranga n’abandi bagiye bayinyuramo.
Imvaho Nshya
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Chelsea ishobora kurekura Miliyoni 100 z’amapawundi ku bakinnyi
18.05.2013 |
|
Amakipe 64 y’abana agiye guhatanira kuzahagararira u Rwanda muri Africa
18.05.2013 |
|
FERWAFA irishimira umusaruro w’amashuri yigisha abana umupira w’amaguru
18.05.2013 |
|
David Beckham yasezeye mu mupira w’amaguru
17.05.2013 |
|
Rayon Sports igiye gufashwa n’ikipe yo mu Budage
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |