IGIHE.com > Imikino > Football

EPL : Arsenal yatsinze QPR mu gihe Man U isura Chelsea


Yanditswe kuya 28-10-2012 - Saa 01:33' na Innocent Ndahiriwe

Mu mukino wa shampiyona y’umupira w’amaguru icyiciro cya mbere mu Bwongereza Arsenal yatsinze QPR igitego kimwe ku busa kuri uyu wa 27 Ukwakira 2012 kuri stade ya Emirates.

Igitego kimwe cyabonetse ku munota wa 84 gitsinzwe na Mikel Arteta nyuma y’iminota ine gusa Stéphane M’Bia ahawe ikarita itukura azira gukinira nabi Thomas Vermaelen wa Arsenal.

Muri rusange Arsenal yarushije QPR ku ijanisha rya 70%, QPR igasigarana 30%.

Arsenal yateye mu izamu amashoti 11 inabona koromeri 14 mu gihe iyo bahanganye yateye mu izamu amashoti 3 ikabona coroneri 9.

Iyi nsinzi ishyize Arsenal ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona kugeza ubu.

Arsenal yari imaze gutsindwa kabiri yikurikiranya na Norwich ndetse na Schalke mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Dore uko indi mikino byagenze :

Aston Villa 1 - 1 Norwich C.

Wigan Ath. 2 - 1 West Ham Utd

Reading 3 - 3 Fulham

Arsenal 1 - 0 Queens Park Rangers

Stoke C. 0 - 0 Sunderland

Manchester C. 1 - 0 Swansea C.

Benshi mu bakunzi ba Shampiyona y’u bwongereza biteze kandi umukino uri buhuze Chelsea FC na Manchester United aho ubu amagambo yatangiye kuba menshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro haba ku maradiyo ndetse na za televiziyo.

Chelsea iracyayoboye urutonde n’amanota 22 mu gihe QPR iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 3 gusa.

Uko imikino ikomeza ku Cyumweru

Everton  ? - ? Liverpool

Newcastle U.  ? - ? West Bromwich A.

Southampton  ? - ? Tottenham H.

Chelsea  ? - ? Manchester U.

IBITEKEREZO
Icyo nabwira abagunners nuko tubura byinshi kugirango dushobore gutsinda ebercyane kuba strikers. gusa aya 3pts ndayabatuye kabisa yavuye kure. Reka twirebere abakeba mukanya haraca uwambaye.
Musubize28.10.2012 saa 02:56
NDASUBIRA Eliab

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!