IGIHE.com > Imikino > Football

EURO 2012 : U Buholandi na Danemark byasezerewe


Yanditswe kuya 18-06-2012 - Saa 11:36' na Jean Bosco Mutibagirana

Ku munsi wa gatatu w’imikino yo guhatanira igikombe cy’uburayi (Euro), Abadage batahanye amanota 9 nyuma yo gutsinda Danemark ibitego 2 kuri 1, naho Portugal nayo itsinda Abaholandi ibitego 2 kuri 1, mu mikino yabaye kuri iki Cyumeru tariki 17 Kanama.

Christiano Ronaldo wa Portugal yari yarabuze icyo avuga mu mikino ibiri yabanje ariko ubu abashije kugeza ikipe ye muri ¼ cy’irangiza nyuma yo gutsinda Abaholandi naho Abadage bakaba bayoboye iri tsinda nyuma yo gutsinda Danemark.

Ku munsi wa nyuma w’imikino mu itsinda B nibwo umukinnyi Christiano yigaragaje nyuma y’aho abantu batari bake bamuvugagaho byinshi bibaza uburyo abakinnyi bakomeye bigarara ko batagitanga umusaruro mu makipe y’ibihugu byabo, Christiano akaba arimo gushakisha uko yahindura ayo mateka ndetse anerekana ko ashaka Ballon d’or y’uyu mwaka.

U Buholandi bwasezerewe butarenze amajonjora nyamara ahubwo abenshi baratekerezaga ko bushobora no kwegukana iki gikombe
Tubibutse ko uyu munsi tariki ya 18 Kanama, ikipe ya Croatia irakina na Espagne naho u Butaliyani bukine na Repubulika ya Irlande saa mbiri na 45 z’ijoro.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!