Gutsindwa kwa Ghana kwatumye Umunyamakuru Muramira Regis atajya kureba finali

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 8 Gashyantare 2013 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Umunyamkuru umenyerewe mu rubuga rw’imikino kuri Radio One, Muramira Regis yanze kujya kureba uumukino wa nyuma w’igikombe cy’ibihugu mu irushanwa rya CAN ririmo kubera muri Afurika y’Epfo, kubera ko ikipe yifuzaga ko yaza ku mukino wa nyuma yakuwemo muri ½.
Muramira mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko we yifuzaga ko umukino wa nyuma wahuza Ghana na Nigeria. Ariko kandi mbere yaho yanabonaga ko Algeria na Cote d’Ivoire nta cyo byari kuba bitwaye ariko byanze asigara kuri Ghana.
Kuva Ghana (...)

Kuva Ghana ivuyemo mu mikino ya ½, Muramira yahise afata umwanzuro wo kujya gukuzaho Tike y’indege yari yaguze, kuko ngo Atari kujya kureba umukino wa Burkina Faso na Nigeria. Yagize ati “Kuva Ghana yari ivuyemo ntacyari kunjyana muri Afurika y’Epfo. Sinari njyanywe no kuhareba kuko nagiyeyo mu 2010. Uriya mukino rero ntiwangora njya kuwureba.”

Twashoboye kubona tike yari yafatiyeho umwanya muri Rwandair ifite nomero 4592400315469 akaba yarahise ayikuzaho. Ikindi ni uko yari afite ibyangombwa byuzuye bimwemerera kujya kureba uwo mukino dukurikije ibaruwa CAF yari yamwandikiye.

Gusa uyu munyamakuru ni umwe mu bashoboye kugeza ku banyarwanda imikino yose y’igikombe cy’Afurika abinyunyije kuri Radio one.

Ibaruwa ya CAF yemereraga Regis kujya gukurikirana umupira muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza