Huye: Siporo y’abakozi ba Leta ni umwanya wo gusabana n’abandi

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 9 Gashyantare 2013 saa 05:05
Yasuwe :
0 0

Umuco wo kwitabira siporo ku bakozi ba Leta buri wa gatanu nyuma ya saa sita , mu karere ka Huye ni umwanya wo gusabana hagati yabo ndetse n’abandi batuye muri ako karere.
Ku wa gatanu tariki ya 8 Gashyantare 2013, abakozi b’Akarere ka Huye bakinnye umukino wa gicuti n’abapadiri baba muri ako karere.
Uyu mukino wo mu rwego rwo gusabana no gukora siporo, wagizwe umuco muri aka karere, mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza buri muri roho nziza.
Amakuru dukesha urubuga rw’Akarere ka Huye, (...)

Umuco wo kwitabira siporo ku bakozi ba Leta buri wa gatanu nyuma ya saa sita , mu karere ka Huye ni umwanya wo gusabana hagati yabo ndetse n’abandi batuye muri ako karere.

Ku wa gatanu tariki ya 8 Gashyantare 2013, abakozi b’Akarere ka Huye bakinnye umukino wa gicuti n’abapadiri baba muri ako karere.

Uyu mukino wo mu rwego rwo gusabana no gukora siporo, wagizwe umuco muri aka karere, mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza buri muri roho nziza.

Amakuru dukesha urubuga rw’Akarere ka Huye, avuga ko uyu mukino wabereye kuri sitade y’Urwunge rw’amashuri rwa Butare, (Groupe scolaire de Butare) ikipe y’Abapadiri itsinda iy’abakozi b’Akarere ka Huye ibitego 3-1.

Imikino nk’iyi ifasha kuruhura umutwe, kumva uguwe neza mu mubiri, gahura n’abandi mukaganira, bigafasha kumererwa neza mu buzima.

Gahunda nk’iyi yo gukora siporo, inagaragarira mu yindi mikino irimo uwo koga, imikino ngororamubiri, iy’intoki n’ibindi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza