Igikombe cya CAN 2013 mu biganza bya Nigeria na Burkina Faso

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 6 Gashyantare 2013 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Ubwo ku wa 6 Gashyantare 2013, amakipe y’ibihugu by’Afurika yageze muri ½ cy’irangiza yahatanaga, umukino wa Ghana na Burkina Faso wagoranye, ariko birangira ikipe ya Burkina faso iyisezereye kuri penaliti.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye ari 1-1 ku makipe yombi, n’inyongera y’iminota 30 ntiyagira icyo itanga, hitabazwa penaliti, Ghana yinjiza 2 muri 5, mu gihe Burkina Faso yinjije eshatu.
Burkina Faso yaje isanga ikipe ya Nigeria yari yasezereye byoroshye iya Mali 4-1.
Ghana na Mali (...)

Ikipe ya Burkina Faso

Ghana na Mali zizahura mu guhatanira umwanya wa Gatatu.

Amakipe aherereye muri Afurika y’i Burengerazuba, Nigeria na Burkina Faso, niyo azahurira ku mukino wa nyuma wa CAN 2013 ku Cyumweru tariki ya 10 Gashyantare 2013.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza