Ikipe ya Serena Hotel yatsinze Abanyamakuru

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 30 Ukuboza 2012 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Ukuboza 2012 ku kibuga cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) i Remera habereye umukino wa gicuti wahuje abanyamakuru ba siporo mu Rwanda n’ikipe ya Serena Hotel, umukino urangira abanyamakuru batsinzwe igitego kimwe ku busa.
Uyu mukino wakinwe iminota 60 wari uryoheye ijisho, aho abafana benshi bari buzuye ku kibuga cya FERWAFA baje ahanini kwirebera abanyamakuru b’imikino mu Rwanda ngo barebe niba ibyo bavuga nabyo babikora,.
Umwe mu (...)

Umwe mu bafana witwa Claude Hategeka yatangarije Izuba Rirashe ko yazanwe cyane no kureba abanyamakuru, ati “nari mfite cyane amatsiko yo kureba amaso ku yandi abanyamakuru b’imikino, kuko harimo abo dukunda tutabazi. Yego n’agapira badukiniye kari gasekeje, ariko baranabizi da! Rwose gutsindwa n’ibyago bahuye nabyo”.

Uyu mukino wasojwe n’umuhango w’ubusabane bw’abanyamakuru b’imikino n’abakozi batandukanye ba Serena Hotel , bifurizanya umwaka mwiza, binishimira uburyo umukino wagenze.

Abakinnyi b’abanyamakuru babanje mu kibuga

Izamu: Froduard (Huguka Radio)

Ba Myugariro: Azakurishaka Jean Damascène (Isango Star), Tony Kabanda (Radio Ubuntu Butangaje ), Butare Léonard (Radio Rwanda) na Hitimana Jean Claude (Contact FM).

Abo Hagati: Gracien Hakorimana (RC Nyagatare), Dukuze (Radio 10), Igenerugabe Parfait (KFM) na Bonnie Mugabe (Newtimes).

Ba Rutahizamu: Peter Kamasa (The New Times) na Aimable Mbarushimana (Flash FM)

Abaje kujyamo basimbuye: Regis (Radio one), Kwizera Faty (Autentic Radio) n’abandi.

Umutoza mukuru yari Habimana Jean Pierre (Radio Ubuntu Butangaje) yungirijwe na Mpamo Thiery Tigos (Izuba Rirashe) naho ushinzwe ikipe (Team Manager) yari Taifa Bruno.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza