IGIHE.com > Imikino > Football
Imikino ya Champions League igeze aho rukomeye

Imikino ya Champions League igeze aho rukomeye


Yanditswe kuya 13-03-2012 - Saa 17:32'

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Werurwe 2012 ku mugabane w’ i Burayi hateganyijwe imikino yo kwishyura muri 1/8 cyirangiza muri UEFA Champions League.

Nyuma yaho amakipe 4 ya mbere yamaze kubona itike ya ¼ cyirangiza arimo AC Milan, Benefica, Apoel Nicosia na Barcelona, kuri uyu wa Kabiri hateganyijwe imikino ibiri aho Bayern Munich yatsinzwe1-0 na Basel mu mukino ubanza iraba ishaka kwishyura imbere y’abafana bayo, Inter Milan nayo yatsinzwe 1-0 mu mukino ubanza na Marseille iraba ishaka uburyo yakwitwara neza muriri rushanwa cyane ko mu mikino ya Serie A itorohewe.

Kuwa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2012 imikino izakomeza hakinwa imikino ibiri ya nyuma ya 1/8 cy’irangiza, Chelsea izaba ishaka kwishyura ibitego 3-1 yatsinzwe na Napoli mu mukino ubanza, Real Madrid ikeneye igitego 1 gusa ngo isezerere CSKA Moscow zanganyije 1-1 mu mukino ubanza.

Imikino iteganyijwe gutangira saa tatu na mirongo ine n’itanu z’umugoroba kw’isaha yo mu Rwanda.

Kuwa kabiri tariki ya 13 Werurwe 2012

Bayern Munich na Basel

Inter Milan na Marseille

Kuwa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2012

Chelsea na Napoli

Real Madrid na CSKA Moscow

Mu mikino ya Europa League izakomeza kuwa kane aho amakipe yo mu mujyi w’I Manchester azaba ashaka itsinzi nyuma yahoo yatsinzwe mu mikino ibanza ya 1/16 cyirangiza, Manchester united izasura Athletic Bilbao muri Espagne, Manchester city yakire Sporting Lisbon.

Kuwa kane tariki ya 15 Werurwe 2012

Athletic Bilbao na Manchester U.

Hannover na Standard Liege

PSV Eindhoven na Valencia

Udinese na AZ Alkmaar

Besiktas na Atletico Madrid

Manchester C. na Sporting Lisbon

Olympiakos Piraeus na Metalist Kharkiv

Schalke na FC Twente Enschede.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO