IGIHE.com > Imikino > Football
Impera z’iki cyumweru zishobora guhindura byinshi muri Premier League

Impera z’iki cyumweru zishobora guhindura byinshi muri Premier League


Yanditswe kuya 24-11-2012 - Saa 11:45' na James Habimana

Nyuma y’aho amakipe ya Manchester City na Chelsea zitsindiwe mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, kuri iki cyumweru aya makipe yombi arahatana mu muri shampiyona.

Manchester City ya mbere n’amanota 28 irahura na Chelsea ya gatatu ifite amanota 24, bigaragaza ko Man City ishaka kugumana umwanya wa mbere naho Chelsea igaharanira kuguma mu ruhando rw’amakipe aharanira gutwara igikombe kuko itsinzwe yaba iri kurushaho kujya inyuma.

Gusa nanone Chelsea ifite ibibazo kurusha Man City, kuko iherutse kwirukana umutoza ubwo ku wa kabiri w’iki cyumweru yahitaga yirukana umutoza Roberto Di Matteo ikazana Raphael Benitez ubu utarakina umukino n’umwe wa Premier League atoza Chelsea.

Manchester United kuri ubu ni yo ifite amahirwe menshi yo kongera kwicara ku ntebe y’icyubahiro y’umwanya wa mbere by’agateganyo, kuko kuri uyu wa gatandatu ikina
Na Queens Park Rangers ubu iri ku mwanya wa nyuma.

Imikino yo kuri uyu wa gatandatu ku masaha ngengamasaha :

12:45 Sunderland vs West Brom

15:00 Everton vs Norwich

15:00 Man Utd vs QPR

15:00 Stoke vs Fulham

15:00 Wigan vs Reading

17:30 Aston Villa vs Arsenal

Ku cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo, amakipe azahura ku buryo bukurikira ku isaha ngengamasaha :

13:30 Swansea vs Liverpool

15:00 Southampton vs Newcastle

16:00 Chelsea vs Man City

16:00 Tottenham vs West Ham

Mbere y’uko iyi mikino iba, kugeza ubu urutonde rwa shampiyona muri icyi gihugu cy’u Bwongereza ruhagaze ku buryo bukurikira.

1.Manchester City amanota 28
2.Manchester United amanota 27
3.Chelsea amanota 24
4.West Brom amanota 23
5.Everton amanota 20
6.Arsenal amanota 19
7.West Ham amanota 19
8.Tottenham amanota 17
9.Fulham amanota 16
10.Swansea amanota 16
11.Liverpool amanota 15
12.Newcastle amanota 14
13.Norwich amanota 14
14.Stoke amanota 13
15.Sunderland amanota 12
16.Wigan amanota 11
17.Reading amanota 9
18.Aston Villa amanota 9
19.Southampton amanota 8
20.QPR amanota 4

Kugeza ubu abamaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi shampiya ni Luis Suarez wa Liverpool ufite ibitego 10, Demba wa Newcastle ufite ibitego 8, Robin Van Persie wa Manchester United ufite ibitego 8, Miguel Michu wo muri Swansea ufite 7 na Carlos Tevez wo muri Manchester City ufite 6.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO