Mu bakinnnyi batatu b’ibihangange mu mupira w’amaguru bari bahanganye gutorwamo uwegukana igihembo cy’ umukinnyi wahize abandi mu 2011-2012 i Burayi, cyitwa “UEFA Best Player in Europe Award” Andrés Iniesta yacyegukanye ahize Christiano Ronaldo na Lionel Messi.
Igihembo cyatangiwe i Monaco mu Majyepfo y’U Bufaransa ahanabereye tombola y’uko amakipe azahura mu matsinda y’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bihugu by’Uburayi kizwi ku izina rya UEFA Champions Ligue 2012-2013.
Nyuma ya tombola y’uko amakipe azahura mu matsinda ; Michel Platini uyoboye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Burayi, yahawe umwanya ngo atangaze umukinnyi warushije abandi ubuhanga ku mugabane w’Uburayi mu mwaka wa2011-2012.
Michel Platini yahise agira ati” Iniesta Andrés”. Yacyegukanye aje imbere ya mugenzi we bakinana muri FC Barcelone, Lionel Messi wari ufite iki gihembo giheruka, na Christiano Ronaldo mukeba wabo wo muri Real Madrid.
Tombola y’uko amakipe azahura, imara iminota igera kuri 30, buri kipe iba itifuzaga guhura n’amwe mu makipe yagaragaje imbaraga nyinshi mu gikombe giheruka, cyegukanywe na Chelsea yo mu Bwongereza, yakinagamo Drogba.
Byarangiye hagaragye ko amakipe azahura mu matsinda. Uku ni uko amatsinda ateye :
Itsinda A : Porto, Dynamo Kiev, Paris St Germain, Dinamo Zagreb.
Itsinda B : Arsenal, Schalke 04, Olympiakos, Montpellier.
Itsinda C : AC Milan, Zenit St Petersburg, Anderlecht, Malaga.
Itsinda D : Real Madrid, Manchester City, Ajax d’Amsterdam, Borussia Dortmund.
Itsinda E : Chelsea, Shakhtar Donetsk, Juventus, FC Nordsjaelland.
Itsinda F : Bayern Munich, Valencia, Lille, BATE Borisov.
Itsinda G : Barcelona, Benfica, Spartak Moscow, Celtic.
Itsinda H : Manchester United, Braga, Galatasaray, CFR Cluj.
Imikino mu matsinda izatangira tariki 18 na 19 Nzeri uyu mwaka, ikomeze kugeza tariki 4 na 5 Ukuboza 2012. Ikipe ya mbere n’iya kabiri mu itsinda nizo zizakomeza muri 1/8, naho iza gatatu zijye muri 1/16 cy’imikino y’igikombe cy’Uburayi kizwi ku izina rya UEFA Europa League.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Chelsea ishobora kurekura Miliyoni 100 z’amapawundi ku bakinnyi
18.05.2013 |
|
Amakipe 64 y’abana agiye guhatanira kuzahagararira u Rwanda muri Africa
18.05.2013 |
|
FERWAFA irishimira umusaruro w’amashuri yigisha abana umupira w’amaguru
18.05.2013 |
|
David Beckham yasezeye mu mupira w’amaguru
17.05.2013 |
|
Rayon Sports igiye gufashwa n’ikipe yo mu Budage
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |