IGIHE.com > Imikino > Football

Burundi : Irushanwa rya CHAN ryagonganishijwe na CECAFA


Yanditswe kuya 10-10-2012 - Saa 08:22' na Innocent Ndahiriwe

Umukino uzahuza Kenya n’u Burundi wo mu rwego rw’irushanwa ry’umupira w’amaguru ry’ibihugu by’Afurika ryitabirwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) uracyateza urujijo kuko wagonganye na CECAFA.

Umukino wa CHAN uzahuza Kenya n’u Burundi uteganyijwe kuba hagati y’amatariki 30 Ugushyingo n’itariki ya 2 Ukuboza 2012, mu gihe imikino ya CECAFA izatangira ku itariki 24 Ugushyingo kugeza ku 8 Ukuboza i Kampala muri Uganda.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje, ubuyobozi bwa CECAFA bwagejeje iki kibazo ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) , busubizwa ko bafite uburenganzira bwo gusaba Kenya n’u Burundi kwimurira uwo mukina ku itariki ya 2 n’iya 4 Mutarama 2013.

Kugeza ubu u Burundi ni bwo bumaze kwemera ko kwimura amatariki ntacyo bitwaye, ariko Kenya yo iracyatsimbaraye ku ngengabihe ya mbere yo gukinira i Bujumbura.

Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko byaba byiza banakinnye na mbere y’uko CECAFA itangira.

Umwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi avuga ko bidashoboka ko bava i Kampala ngo bagaruke gukina i Bujumbura mu gihe CECAFA izaba ikomeza.

Irushanwa rya CECAFA rizahuza amakipe y’ibihugu by’Afurika yo hagati n’Iburasirazuba mu gihe CHAN rihuza amakipe y’ibihugu by’Afurika hakinishijwe abakinnyi bakina iwabo.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!