IGIHE.com > Imikino > Football
Impamvu Isonga FC yatewe mpaga PRINT VISITS : 18297 COMMENT: 1 

Impamvu Isonga FC yatewe mpaga


Yanditswe kuya 22-02-2012 - Saa 12:51' na Egide MUGISHA

Ikipe ya Isonga FC igizwe ahanini n’abakinnyi b’Abanyarwanda bakinnye mu gikombe cy’Isi muri Mexico yatewe mpaga ku mukino yari yatsinze AS Kigali izira gukinisha umukinnyi w’indi kipe.

Amakuru ducyesha urubuga rwa internet rwa FERWAFA avuga ko ikipe ya Isonga FC yatewe mpaga nyuma yo gukinisha umukinnyi Salomon Nirisarike ku mukino wa shampiyona bakinnye na AS Kigali tariki ya 15 Gashyantare 2012.

Mu ibaruwa ifunguye FERWAFA yandikiye ubuyobozi bwa AS Kigali yabatangarije ko nyuma yo gusuzuma ikirego cyatazwe na AS Kigali tariki ya 16 Gashyantare 2012 kubera umukinnyi Salomon Nirisarike wagaragaye mu bakinnyi bakiniye Isonga FC kandi yaramaze gusinya amasezerano mu ikipe ya Antwerpen yo mu Bubirigi ; byatumye AS Kigali ihabwa amanota 3 n’ibitego 3 mu gihe ikipe ya Isonga Fc yatewe mpaga y’ibitego 3 ku busa yakwa amanota atatu yari yatsinze.

Ibi byatumye iva ku mwanya wa 8 isubira ku mwanya wa 10 n’amanota 10 n’umwenda w’ibitego 5.

Abenshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda bishimiye icyi cyemezo cyane bavuga ko bizatuma abayobozi ba Isonga FC ndetse n’abandi bose bagomba kumenya ko Isonga Fc ari nk’andi makipe yose.

Ikipe ya AS Kigali ikimara gutanga ikirego abenshi batangiye kwemeza ko ari kimwe mu bizamini FERWAFA igiye guhura nacyo cyane ko abenshi bavugaga ko Isonga FC ishobora kutazafatwa nk’andi makipe.

Nirisarike Salomon yambaye imyenda ya Isonga FC
IBITEKEREZO
Ariko mwagiye mukora ibintu binyuze mu mucyo.Mutangiye nabi mwa bana mwe.Muterwa mpaga koko ?
22.02.2012 saa 08:48
Murekatete Claire

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!