Kagere azakinira Police FC

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 22 Mutarama 2013 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Kagere Meddie, umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi yasinyiye gukinira Police FC nyuma yo kuva muri Espérance Sportive de Zarzis yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia.
Katarebe Alphonse, umuyobozi mukuru w’ikipe ya Police FC, yaganiriye n’Izuba rirashe dukesha iyi nkuru avuga ko bamaze gusinyisha umukinnyi Kagere Meddie kubakinira muri shampiyona imikino yo kwishyura ndetse n’igikombe cy’Amahoro, amasezerano ariko akaba yakongerwa nyuma y’icyo gihe.
Alphonse akomeza avuga ko n’ubwo bafite ikibazo (...)

Kagere Meddie, umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi yasinyiye gukinira Police FC nyuma yo kuva muri Espérance Sportive de Zarzis yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia.

Katarebe Alphonse, umuyobozi mukuru w’ikipe ya Police FC, yaganiriye n’Izuba rirashe dukesha iyi nkuru avuga ko bamaze gusinyisha umukinnyi Kagere Meddie kubakinira muri shampiyona imikino yo kwishyura ndetse n’igikombe cy’Amahoro, amasezerano ariko akaba yakongerwa nyuma y’icyo gihe.

Alphonse akomeza avuga ko n’ubwo bafite ikibazo cy’abakinnyi bakina ku myanya y’inyuma, gusinyana na Kagere byongereye imbaraga mu batsinda ibitego, bikazatuma itwara ibikombe.

Katarebe akomeza avuga ko yajyaga yishyuzwa n’umutoza Goran Kuponovic wa Police FC igihe uwo mukinnyi azasinyira, ariko kuri ubu bakaba babyishimiye nyuma yo gusinyana amasezerano.
Mbere y’uko Kagere aza mu Rwanda, habanje kuvugwa ko azaza gukina muri Rayon Sports.

Meddie Kagere

Ikipe ya Polisi ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda 1-0 umukino w’ikiranane na Espoir.

Byakunze kuvugwa ko umukinnyi Middie aje mu Rwanda avuye mu ikipe Espérance Sportive de Zarzis yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tunisia aje gukinira Rayon Sports, ariko ubu bikaba byarangiye yerekeje muri Police FC.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza