IGIHE.com > Imikino > Football

Kiyovu na Rayon Sports zirahatanira amadolari y’Amerika 4,000 kuri iki cyumweru


Yanditswe kuya 17-01-2013 - Saa 10:02' na IGIHE

Ikipe ya Rayon Sports n’iya Kiyovu Sports zizacakirana kibuga kuri iki cyumweru mu mukino wo kumurika ku mugaragaro urubuga rwa Internet, footballrwanda.com, ruzajya rwndika amakuru y’umupira w’amaguru, ikipe izatsinda indi ikegukana amadolari y’Amerika 4000.

Nk’uko tubikesha urubuga Ruhago yacu, footballrwanda.com ruzajya rugaragaza ramashusho y’imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Mudaheranwa Shaffi, umwe mu bashinze urwo rubuga, yatangaje ko mu kurumurika ku mugaragaro bahisemo amakipe ya Kiyovu Spotrts na Rayon Sports kuko ari yo makipe aza imbere ku rutonde rwa shampiyona.

Shaffi(Ibumoso), na Davis ni bo bashinze uru rubuga. impande yabo hari igikombe kizakinirwa

Mudaheranwa avuga ko bari bashatse ko hakina amakipe ane, ariko a amwe ntiyashoboye kumvikana nabo kubera impamvu zitandukanye, bafata asigaye agaragara imbere.

“Byarangiye dutoranyije ayo makipe yombi kuko Kiyovu ubu ari iya mbere ku rutonde rwa shampiyona Rayon Sports ikaba iya gatatu kandi muri iyi minsi ikaba iri kwitwara neza”.

Akomeza agira ati “Twari twanatekereje Police ariko iyi ntibyari gukunda kuko ifite umukinbo w’ikirarane igomba gukina mu mpera za kino cyumweru”.

Ikipe izitwara neza mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro, izahabwa igikombe giherekejwe n’amadolari 4 000 y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyoni 2.5 z’Amanyarwanda. Ikipe izaba yatsinzwe muri izo zombi yo ikazahabwa amadolari 2000.

IBITEKEREZO
rayon tuyirimyuma iraysinda 2-1
Musubize20.01.2013 saa 05:03
ntagisanimana gilbert
bonne chance urucaca,,nahubundi abandi ba terankunga barebeyeho ko buri weeks end hakenewe ibihuza abanyarwanda,courage basore
Musubize18.01.2013 saa 07:56
kiyovu
Courage basore muri intwari tubari inyuma
Musubize17.01.2013 saa 11:42
Gisa
AFURIKA WE WARAGOWE !!! amakipe akinire 4000 dollars !!! hahahahahaaaaaaa sha ubukene buri hose, ayo yo n'umuntu yayatwerera ikipe ikayarya itarinze kuyakinira. ntaho turigeza pu
Musubize17.01.2013 saa 09:39
nimake
kutayatanze, umunwa ukora bynshi
18.01.2013 saa 01:51
mag
njye nuva rayon sport izagitwara
Musubize17.01.2013 saa 09:13
nizeyimana jean claude
Reka njye nterure nifuriza Rayon sports kuzitwara nea ikibikaho aka gakombe. Ariko kandi nshime na gahunda mufite yo gusahaka ba myugariro no gushimangira abataha izamu. Gusa niba bishoboka muzige no ku cy`abazamu kuko iyo twumva umupira twe turi hanze y`u Rwanda twumva umunyezamu wanyu ( ngirango ni Nzarora ) ahuzagurika ,mbese abura maturity mu kurinda izamu. Tubifurije gukomera no kurushaho guharanira iterambere rya Ruhago mu RWANDA.
Musubize17.01.2013 saa 05:18
Kalisa
Abayovu tugiye kwigaragaza ko dushoboye kuko nyuma yo gutwara iki gikombe bizaduha ingufu zo gutwara n'icya champion
Musubize17.01.2013 saa 04:39
Kiyovu
Uribeshya cyane kuko championa ni iyacu (rayon sport) ahubwo mwitegure gupfunyikirwa impamba y'ibitego.
18.01.2013 saa 04:20
jado
ntago mpamya ko 4000 dollar ari miriyoni 25 ahubwo wenda 2.5 aho nabyemera kuko ntibishoboka ubwose baba bari kuvunga kuri angahe. courage rayon sport
Musubize17.01.2013 saa 03:45
JOEL HABINEZA
kuki se APR FC MUTAYISHIZEMO ? NUKO MUZIKO NTAGIKOMBE MURWANDA GICARACARA ITAGITWAYE.NIYO MPAMVU MWAYIHEJE.
Musubize17.01.2013 saa 03:24
PATIENT
Nta bafana igira ,nta birori byaba kuri stade.
21.01.2013 saa 01:07
Patrick
Bonne chance pour rayon sport
Musubize17.01.2013 saa 03:08
goof2005

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!