Kiyovu Sports yiteguye guhangana na Rayon Sports

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 14 Mata 2013 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umwuka mubi wavugwaga mu ikipe ya Kiyovu, hari ikibazo cy’ibirarane by’mishahara y’abakinnyi, Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports, Jean Marie Nsengiyumva, yatangaje ko yiteguye kwitwara neza imbere ya Rayon Sports zifitanye umukino ku Cyumweru gitaha, nyuma yo kwishyura abakinnyi imishahara yabo.
Mu minsi yshize, muri Kiyovu hari hagaragaye ikibazo cy’ibirarane by’imishahara. Ubwo Umutoza wa Kiyovu, Kalisa Francois, yaganiraga na IGIHE mu kwezi gushize yari yatangaje ko mu (...)

Nyuma y’umwuka mubi wavugwaga mu ikipe ya Kiyovu, hari ikibazo cy’ibirarane by’mishahara y’abakinnyi, Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports, Jean Marie Nsengiyumva, yatangaje ko yiteguye kwitwara neza imbere ya Rayon Sports zifitanye umukino ku Cyumweru gitaha, nyuma yo kwishyura abakinnyi imishahara yabo.

Mu minsi yshize, muri Kiyovu hari hagaragaye ikibazo cy’ibirarane by’imishahara. Ubwo Umutoza wa Kiyovu, Kalisa Francois, yaganiraga na IGIHE mu kwezi gushize yari yatangaje ko mu ikipe ya Kiyovu Sports harimo ikibazo gikomeye kirebana n’imishahara y’abakinnyi, hashize amezi arenga abiri badahembwa, ndetse bagera n’aho bahagarika imyitozo.

Kuri ubu nk’uko tubikesha Izuba Rirashe, abakinnyi barahembwe, umwuka ni mwiza baritegura umukino wa shampiyona , Kiyovu Sports ifitanye na Rayon Sports kuwa 21 Mata 2013.

Nsengiyumva yagize ati “Ubu nta kibazo dufite cy’imishahara muri iyi kipe, abakinnyi n’abatoza twarabahembye, hari amafaranga make yandi tugomba kubaha, ayo mafaranga twabemereye ko tuzayabaha ku cyumweru nyuma y’umukino wa Rayon Sports, kandi twizeye ko tuzayabona kuko ni twe tuzishyuza uwo mukino.”

Umunyamabanga wa Kiyovu avuga ko kandi nyuma yo kurangiza ibibazo by’imishahara, yizera ko abakinnyi batazongera kwivumbura banga gukora imyitozo.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 7 n’amanota 29, izakina na Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 42, igakurikirwa na Police FC n’amanota 41 na APR n’amanota 35.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza