IGIHE.com > Imikino > Football

Manchester City yahuye n’uruva gusenya imbere ya Real Madrid


Yanditswe kuya 19-09-2012 - Saa 04:32' na Innocent Ndahiriwe

Mu mukino wa mbere w’irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’u Burayi, Mancherster City yatangiye itsindwa na Read Madrid3-2 kuwa kabiri ku itariki ya 18 Nzeri 2012 muri Esipanye.

Igitego cya mbere cya Real Madrid cyatsinzwe na Marcelo ku munota wa 75, icya kabiri gitsindwa na Karim Benzema ku munota wa 87, icyanyuma anaricyo cyabahesheje insinzi cyatsinzwe na Christiano Ronaldo ku munota wa 90.

Igitego cya mbere cya Man City cyatsinzwe n’umunyaseribiya Dzeko ku munota wa 68 ku mupira yari ahawe na Yaya Toure, igitego cya kabiri gitsindwa na Kolarov kuri Coup franc.

Ikipe ya Manchester City ya Roberto Mancini niyo yari yabanje gutsinda, inagaragaza ko ifite bamyugariro bakomeye nyuma yo kugora inshuro nyinshi ba rutahizamu ba Real Madrid.

Umuzamu Joe Hart wa Man City yigaragaje cyane muri uyu mukino ubwo yakuragamo amashotiya Ronaldo na Higuain.

Uyu mukino wo mu itsinda D wagaruriye isura nziza abafana ba Real nyuma y’igihe imaze ihagaze nabi muri shampiyona ya Esipanye.

Nk’uko tubikesha ikinyamakru 7sur7.be, iyi nsinzi yagaruye umurava n’umwuka mwiza mu bayobozi no mu bakinnyi ba Real Madrid . Nyuma yo gutsindwa na FC Seville 1-0, umutoza Mourinho yirinze kugira byishi yongera gutangaza.

Uyu mukino wa mbere wari wakiriwe na Real Madrid kukibuga cyayo i Santiago Bernabeu muri Esipanye.

IBITEKEREZO
wowe ji nawe urasa nubabaye ahubwo ihangane,impamvu yanditse kuriya nuko man city ariyo yabanzaga kureba mu izamu
Musubize19.09.2012 saa 08:58
sweet
IBYO UVUZE NANJYE NIKO BYAGENZE. MBONYE TITRE Y'IYI NKURU NGIRANGO HARI IBINDI BITEGO BYAGIYEMO BAGEZE HANZE Y'IKIBUGA !!
Musubize19.09.2012 saa 08:49
YAYA TOURE
oye morinho uri sipesho one kabisa reka abavugabavuge.
Musubize19.09.2012 saa 08:09
Abel
Ariko iyo umunyamakuru yanditse ngo ikipe iyi n'iyi yahuye n'uruva gusenya mugihe ikipe yatsinzwe 3-2 kandi atariyo yakiriye umukino aba ashaka kuvuga iki ? Mbonye Title ngira ngo yatsinzwe ibitego nka 6-0. Niba ari ugufana sinzi, niba ari ubumenyi buke mu itangazamakuru sinzi. Cyakora ni kimwe muri ibyo.
Musubize19.09.2012 saa 04:49
Ji
wowe wavuga ngwiki ???????
19.09.2012 saa 07:04
gg
Umva ncuti uwo munyamakuru ndumva atari ugufana kuko niba ikipe nka Man City ibanza ibanza gutsinda ikaza kwishyurwa ndetse ikanongezwa urumva ko yahuye n'ibibazo.Pole no gutsindwa bibaho.
19.09.2012 saa 09:07
og
ariko ibyo Ji avuga ndabishyigikiye. nonese niba utazi uko umukino wagenze , umuntu yarangiza akavuga ngo ikipe yahuye nuruva gusenya wowe ntuhita wumvabko yanyagiwe ibitego byinshi. ntakubeshye nanjye numvishe isa nkiyatsinzwe ibitego itazabasha kwishyura
20.09.2012 saa 02:09
stuation
ariko birumvikana ji afite ikibazo cyo kwitiranya cg se niagahinda, none se ikipe yari yatsinze ikaza kwishyurwa ndetse ikanatsindwa habura iminota mike nkiriya, wavuga ute ko itahuye n' uruva gusenya ?
20.09.2012 saa 07:45
Matterazzi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!