IGIHE.com > Imikino > Football

Pep Guardiola mu biganiro byo kujya muri AC Millan


Yanditswe kuya 10-10-2012 - Saa 10:15' na Innocent Ndahiriwe

Perezida wa AC Millan, Silvio Berlusconi, ari mu ruziduko muri Amerika aho yagiye kubobonana n’uwari umutoza wa FC Barcelone, Pep Guardiola, ngo bumvikane uburyo yaza gutoza AC Milan.

Ikinyamakuru La Repubblica cyo mu Butaliyani, cyatangaje ko ubuyobozi bwa AC Millan bushaka gusinyisha Pep Guardiola ( amazina ye asanzwe ni Joseph Guardiola) amasezerano y’imyaka ine ku mayero miliyoni 10 ku mwaka.

La Repubblica gikomeza kivuga ko uyu mutoza ari muri bake bashobora kuvana AC Millan mu bihe bibi irimo ihanganyemo na Sporting d’Anderlecht mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi.

AC Millan ihagaze ku mwanya wa 11 n’amanota arindwi ku rutonde rwa shampiyona yo mu Butaliyani mu mikino irindwi imaze gukinwa. Ibi ni ibihe bikomeye igize bwa mbere nyuma yo kugurisha ibihangange by’abakinnyi nka Ibrahimovic, Thiago Silva na Cassano mu rwego rwo kugabanya amafaranga yasohokaga kubera imishahara yabo.

Abandi bahabwa amahirwe yo kwegukana aka kazi ni Roberto Baggio na Paolo Maldini ariko icyo Berlusconi ashyize imbere cyanamujyanye muri Amerika, ni uko Guardiola ari we waza muri AC Millan.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!