Kwamamaza

Police FC ku mwanya wa mbere, Isonga FC ku mwanya wa nyuma muri shampiyona

Yanditswe kuya 28-01-2013 saa 10:00' na Deus Ntakirutimana


Nyuma y’imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ku munsi wayo wa 14, ikipe ya Police yakomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo n’ubwo yanganyije na La Jeunnesse kuri uwo munsi, mu gihe Isonga FC yo ikomeje kuza ku mwanya wa nyuma.
Nk’uko tubikesha urubuga rw’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, dore uko imikino hagati y’amakipe yo mu cyiciro cya mbere yagenze: La Jeunesse na Police : 2-2
Marines na APR FC : 0-0
Espoir 1-0 Kiyovu
Amagaju na Rayon sports : 1-1 (...)

Nyuma y’imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ku munsi wayo wa 14, ikipe ya Police yakomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo n’ubwo yanganyije na La Jeunnesse kuri uwo munsi, mu gihe Isonga FC yo ikomeje kuza ku mwanya wa nyuma.

Police FC ni yo iyoboye urutonde rw'agateganyo

Nk’uko tubikesha urubuga rw’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, dore uko imikino hagati y’amakipe yo mu cyiciro cya mbere yagenze:

La Jeunesse na Police : 2-2

Marines na APR FC : 0-0

Espoir 1-0 Kiyovu

Amagaju na Rayon sports : 1-1

Muhanga FC na Etincelles : 0-0

Musanze FC na Isonga : 0-0

AS Kigali na Mukura : 0-1.

Dore uko urutonde ruhagaze muri rusange nyuma y’umunsi wa 14:

1. Police n’amanota 29

2. Rayon Sports n’amanota 26

3. Kiyovu n’amanota 26

4. APR na 25

5. AS Kigali ifite amanota 25

6. La Jeunesse n’amanota 22

7. Musanze ifite 20

8. Mukura n’amanota 17

9. Espoir n’amanota 17

10. Amagaju ifite amanota 15

11. Marines ifite amanota 12

12. Muhanga ifite 12

13. Etincelles n’amanota 10

14. IIsonga n’amanota 9

Igikombe cya Afurika CAN

Mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika iri kubera muri Afurika y’Epfo, amakipe umunani amaze kubona itike yo gukomeza muri kimwe cya kane.

Mu bihugu byakomeje harimo Cape verde cyanatunguranye, kuko ari ku nshuro ya mbere kibonye itike yo gukina mu cyiciro cya nyuma.

Ibindi ni Afurika y’Epfo cyakiriye aya marushanwa, Mali, Ghana, Nigeria, Côte d’Ivoire, Maroc, Zambia na Tunisia.

Abakinnyi ba Afurika y'Epfo nyuma y'umukino wabahesheje gukomeza muri kimwe cya kane

Imikino ya kimwe cya kane izatangira ku wa gatandatu tariki ya kabiri Gashyantare 2013.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 11 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved