Rayon S. Vs APR: Rurambikana kuri iki cyumweru

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 28 Ukuboza 2012 saa 02:39
Yasuwe :
0 0

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Ukuboza hateganyijwe umukino w’ikirarane wa Shampiyona Primus National Football League hagati ya Rayon Sports na APR FC, uzabera kuri Stade Amahoro i Remera. Aya makipe na none aherutse guhura mu gikombe cy’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi, ukarangira APR itsinze Rayon Sports ibitego bitatu kuri kimwe.
Iyo Rayon Sports yakinnye na APR ni umukino uhuruza abantu benshi ku buryo sitade ikubita ikuzura, ibintu bitajya bigaragyo andi makipe yahakiniye atahuye (...)

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Ukuboza hateganyijwe umukino w’ikirarane wa Shampiyona Primus National Football League hagati ya Rayon Sports na APR FC, uzabera kuri Stade Amahoro i Remera. Aya makipe na none aherutse guhura mu gikombe cy’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi, ukarangira APR itsinze Rayon Sports ibitego bitatu kuri kimwe.

Iyo Rayon Sports yakinnye na APR ni umukino uhuruza abantu benshi ku buryo sitade ikubita ikuzura, ibintu bitajya bigaragyo andi makipe yahakiniye atahuye na Rayon Sports.

Nk’uko tubikesha Ubuyobozi bwa Rayon Sports mu itangazo bashyize ahagaragara ryashyizweho umukono na Perezida w’iyo kipe, Murenzi Abdallah, mu rwego rwo kubungnabunga umutekano w’abazitabira kureba uwo mukino, imiryango ya Stade izaba ikinguye guhera saa saba z’amanywa ifungwe saa cyenda z’igicamunsi; na ho ku birebana n’amatike yo ngo azaba agurishirizwa mu mahema azaba ari ku miryango aho abantu binjirira, akazatangira kugurishwa saa tanu z’amanywa.

Iryo tangazo rikomeza rigaragaza ko mu myanya y’icyubahiro itike izaba igura 10,000Rwf, mu mpande z’imyanya y’icyubahiro 5,000Rwf; ahandi hatwikiriye 2,000Rwf, ahasigaye itike ikaba izagura 1,000Rwf. Abazaba bafite amatike y’amafaranga 1,000; 5,000 n’aya 2,000Rwf bazinjirira ku muryango munini ureba mu migina. Abasigaye bishyuye 1,000Rwf bazinjirira ku muryango munini ureba ku irimbi ry’intwari n’undi ureba i Remera mu Giporoso.

Nta muntu uzemererwa kwinjira aterekanye itike keretse abafite uburenganzira bwo kwinjirira ubuntu bitewe n’akazi bakora mu bijyanye n’umupira w’amaguru mu Rwanda, bakazinjira ku muryango munini wo mu Migina bamaze kwerekana amakarita yabo.

Imikino irimo ikipe ya Rayon Sports ikunda kwitabirwa n’abantu benshi kurusha uko andi makipe yahura, ibi umuntu akaba yavuga ko ikipe ya Rayon Sports ariyo umuntu yafatiraho igipimo cy’uko umupira w’amaguru uhagaze mu Rwanda n’uko abantu bawukunda. Umuntu na none ntiyabura kwibaza niba ari ugukunda umupira w’amaguru cyangwa se ari ugukunda Rayon Sports?


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza