IGIHE.com > Imikino > Football

Rayon Sports yahaye isomo APR FC


Yanditswe kuya 9-03-2013 - Saa 18:27' na Emmanuel Kwizera

Mu mukino wahuje Rayon Sports na APR FC kuri uyu wa Gatandatu muri Shampiyona y’u Rwanda (PNFL : Primus National Football League), warangiye Rayon Sports inyagiye APR FC ibitego bine ku busa.

Abakinnyi batsindiye Rayon ni Kanombe Aphrodis, Cedrick Hamis na Kambale Salita umenyerewe ku izina rya Papy Kamanzi watsinze ibitego bibiri. Imvura y’ibitego nk’iyi ku makipe akomeye ikaba itari iherutse muri shampiyona yo mu Rwanda.

Muri uyu mukino wandikiye amateka ikipe ya Rayon Sport n’iya APR, wabereye kuri Stade Amahoro i Remera yahekaga kuzihuza mu gikombe cy’isabukuru ya FPR ariko icyo gihe bakaba barinjiraga ubuntu. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi afite ubusa ku busa, icya kabiri kibonekamo ibitego bine.

Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, ni bwo Rayon Sports yabanje gutsinda igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Aphrodis Kanombe. Ntibyatinze kuko APR yahise yishyura iki kitego ariko nticyemerwa kuko umunyezamu wa Rayon Sports yari yakoreweho ikosa.

Umukino wakomeje, ku munota wa 12 w’igice cya kabiri, Cedrick Hamis ashyiramo icya kabiri cya Rayon. Ku munota wa 18 w’iki gice, ni bwo Kambale Salita yatsinze igitego cya gatatu, ntibyatinda ashyiramo n’icya kane cyabonetse ku munota wa 26.

Abakinnyi ba Rayon Makenzi, Fuwadi na Djamal bari barwaye, bose bitabiriye uyu mukino babanzamo.

Undi mukino wari ukomeye wabereye i Huye, warangiye Mukura itsinze Kiyovu ibitego bibiri ku busa. Kugeza magingo aya, ku mukino wa 20 wa shampiyona, Rayon Sports ikomeje kuza ku mwanya wa mbere n’amanota 41.

Uko indi mikino yagenze

Police FC 2-1 Isonga ;

Mukura V.S 2-0 Kiyovu ;

Etincelles 1-1 Marines.

Amwe mu mafoto ya nyuma y’insinzi ya Rayon Sports

IBITEKEREZO
Shange byarandenze,nendanokurira.rayons sports oye oye oye.erega sender international yabivuzukuri.ubyemere cg ubihakane rayons sports ifingufu.kd kuyitsindabigombubuhanga
Musubize25.03.2013 saa 04:29
Sibomana
Ariko mubona rayon idakunzwe ? birarenze pe !!!
Musubize14.03.2013 saa 13:35
J.M.V
jye ndabona twari dukwiye gushaka umukino wa gicuti na Real Madri, Bayern Munich, Milan ac, Dotmund cg Man U uretse ko nayo kimwe na Barca zitakiri ku rwego nku rwa Gikundiro. twaba twisubije inyuma, nta nicyo twakungukamo. ziriya zibanza wenda zo zasyaho kuri gikundiro.
Musubize12.03.2013 saa 04:59
an gomez
4 - O !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!, ABARAYON OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE
Musubize12.03.2013 saa 02:25
sergabin
rayon bareyo,mukomere,ibi bihe isomo apr.nubwo ndi mumahanga amafoto anyereka ko kigali haraye ikirori.bareyo ntakuryama paka last.naho ibya apr ...itarenga grand lac.....
Musubize11.03.2013 saa 14:49
umutesi
ariko kuki muvuga amateka amwe hagataho APR na Rayon ntibyakinaga byatsindanwaga gute ese ko muvuze abakinnyi ba rayon bari barwaye Apr yo ntamukinnyi numwe warurwaye ??ntabwo gutwindwibitego bine aricyaha mubanze mubare ibikombe Apr yatwaye rayon uhereye kucya FPR nuko twavunikishije kd nibisanzwe mumupira ntagitego kiboneka hatabayikosa twavunikishije abakinnyi benshi kd babanzamo ahubwo na 4 nibike
Musubize11.03.2013 saa 09:57
######
GUPFURA IGIKONA NI OK !!!!!!!!!! ARIKOSE KO BAVUGA NGO APR NI ABANA UMUNTU AKINAIMYAKA 10 ACYITWA UMWANA ? AHARI BAZAKURA ARI UKO BAMANITSE GODIYE !!!!! THX RAYON SPORT OYEEEEEEEEEEE !!!!!!!!!! KOMEZA UTSINDE TUKURI INYUMA !!!!!!!!!
Musubize11.03.2013 saa 08:33
J.M.V TURAHIRWA PT
byari bigerejwe igihe kinini kugirango duphure igikona biryo twiheshe agaciro twaharaniye kuva kera doreko ibikona byari byaraturembeje kandi ntarwitwazo kuko iriyakipe ijya iduhagama ariko ejobundi ikibuga cyari cyahengamywe
Musubize11.03.2013 saa 07:49
fabrice
Oh BAGUHORA IKI Rayon:Bafana ba Rayo nimufore muri stade i Nyanza kera umuntu wavugaga iriya nteruro ?
Musubize11.03.2013 saa 05:59
######
DUKORE ANALYSE : POLICE ISIGAJE GUHURA NA : ITENCELLES IWABO LE 21 28/03 POLICE NA MUHANGA KICUKIRO 05/05 MUSANZE I MUSANZE 12/05 ESPOIR 18/05 AMAGAJU INYAMAGABE 25/05/ AS KIGALI RAYON SPORT : ISIGAJE 21/03 KIYOVU 28/03 ISONGA 05/05 ETENCELLES 12/05 MUHANGA 18/05 MUSANZE 25/05 ESPOIR NJYE KURIKIJE AMAGAJU POLICE ISIGARANYE IWABO , AS KIGALI . NKABA MFITANYE NAYO UMUKINO NKABA NANAYIRUSAHA INOTA. IKIGIKOMBE RAYON IZAGITWARA . MWE MURABIBONA MUTE ?
Musubize11.03.2013 saa 04:56
STRATON
twajyohewe kweli
Musubize11.03.2013 saa 04:08
runda
Gikundiro oyeee !!!!!!uduhaye inka pe !!! komeza utere imbere.
Musubize11.03.2013 saa 02:42
clement
ewana rayon yari imaze imyaka icumi yicaye ku gatebe ko mu rugo nta gusohoka, gusa isubize amerwe mu isaho abapolisi baracyahari.gutsinda APR nyuma y'imyaka3 ntibivuze guca igikuba.bitonde bariya bana mu minsi irimbere bazayikosora bihanukiriye nkuko APR FC yarisanzwe ibakosora.APR FC twastsinzwe ariko murarye muri menge ikosora riri imbere
Musubize11.03.2013 saa 01:39
abdul shakur eric
erega gutsinda rayon ntawe ubihakanye arko ikibabaza ni uko niyo mwadutsinda hari abatabimenya mugihe twe iyo tubahannye kuko atari ukunatsinda bisakara mu gihugu hose atari ukwirarira hari ubwo mwari mwatsinda rayon umutingito ukaba maniggers ?
11.03.2013 saa 02:26
mapox
Ntawusangira nudakoramo wana imya 10 rayon sport isigara kurugo koko ubwo ntimwatubabariraga mwe ...
Musubize10.03.2013 saa 16:02
Rwema
APR nimwihangane ntacyo mwabonye agafaranga ko guhemba dore ko stade yari yuzuye kdi mu maze iminsi agashahara katabonekera igihe !
Musubize10.03.2013 saa 11:01
deny
Ok !buriya kabisa bigaragaza ko nikibazo cyaruswa mumikino gishobora kuba cyarahagurukiwe rwose
Musubize10.03.2013 saa 10:02
mimi
APR ibonyei somo burya ukubita umwana winkuba muki ikakwishyura mwitumba !Rayo tuyirinyuma.
Musubize10.03.2013 saa 09:45
NIYONSABA SABBAT
RAYON OYEEEEEEEEEEEEE.............!!!!!!!!
Musubize10.03.2013 saa 09:42
petero nzukira
Rayon oyeeeeeeeeeeeee tukuri inyuma
11.03.2013 saa 09:12
joyce uwineza
Twanezerewe pe.
Musubize10.03.2013 saa 08:44
gtse
Jyewe sinumva uburyo comment ya DESIRE icishwa kuri uru rubuga, otherwise Igihe.com muri abafatanyacyaha cg nta bunararibonye ifite bwo kugenzura amagambo y'ubumara yandikirwa kuri uru rubuga. NDAKUGAYE N'ABANDI BAKUGAYE
Musubize10.03.2013 saa 08:32
rubundakumazi
1 | 2 | 3 | 4 | 5

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!