Rayon Sports yakozwe mu jisho na Bugesera FC

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 27 Werurwe 2013 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro, Ikipe ya Bugesera yasezereye Rayon Sports, kuri uyu wa 27 Werurwe 2013, iyitsinze 2-1.
Ibitego by’ikipe ya Bugesera byatsinzwe mu gice cya mbere n’uwitwa Michel, na Gafishi Innocent watsinze icya kabiri. Icya Rayon Sports cyabonetse mu minota ya nyuma y’umukino gitsinzwe na Pappy.
Banamwabo Camarade, utoza ikipe ya Bugesera FC, yatangaje ko kuba batsinze ikipe iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona yo mu cyiciro cya mbere,
Yagize ati “Mu kwitegura (...)

Yagize ati “Mu kwitegura uyu mukino twatakaje byinshi, twaremeye duhara ibindi bintu byose, dutakaza imikino kugira ngo twitegure uyu mukino, twiteguye kuzagera no ku mukino wa nyuma.”

Umutoza wa Rayon Spoprts, Didier Gomes Da Rosa, yatangaje ko ababajwe no gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro, ariko ko ngo byamweretse amakosa menshi ari mu bakinnyi.

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko nubwo bakuwe mu gikombe cy’Amahoro, ko bagiye gukomeza kwitegura umukino wa shampiyona Rayon Sports ifitanye na Police FC ku Cyumweru.

Umutoza wa Rayon Sports yumiwe no gusezererwa na Bugesera FC yo mu cyiciro cya kabiri
Abafana ba Rayon Sports basanze inkoko mu modoka yya Bugesera FC bati niyo bazanye nk'imiti yo gutsinda
Umukino ugana ku musozo, abafana ba Rayon Sports bari bihebye
Umutoza wa Bugesera FC mu byishimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza