Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri nk’umutoza w’Amavubi y’abatarengeje imyaka 17, ndetse n’uw’abatarengeje 20, Umufaransa Richard Tardy FERWAFA yamugize ushinzwe tekinike (Directeur technique) mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Nk’uko tubikesha Rwanda Newa Agency, uyu murimo azawufatanya no gukomeza gutoza amavubi y’abatarengeje imyaka 17 na 20.
Uyu mugabo w’Umufaransa yatangiye kuba umutoza mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2010. Kontaro ye yambere yayirangizanyije insinzi zigera kuri 2.
Muri zo harimo kwegukana umwanya wa kabiri mu gikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17, ndetse ndetse no kugeza iyi kipe mu gikombe cy’Isi.
Ibi bikaba ari bimwe mu byatumye FERWAFA ihitamo kumusinyisha indi kontaro y’imyaka ibiri kuko mbere ye u Rwanda ntirwari ruzwi mu marushanwa y’igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru.
Richard Tardy mbere y’uko aba umukozi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yanyuze mu Ishyirahamwe ry’ Umupira w’Amaguru mu Bufaransa ndetse no muri Maroc.
Kugeza mu mwaka 2014 azakora nk’ushinzwe tekinike mu bakinnyi b’Abanyarwanda, ndetse nk’umutoza mu makipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 na 20.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Chelsea ishobora kurekura Miliyoni 100 z’amapawundi ku bakinnyi
18.05.2013 |
|
Amakipe 64 y’abana agiye guhatanira kuzahagararira u Rwanda muri Africa
18.05.2013 |
|
FERWAFA irishimira umusaruro w’amashuri yigisha abana umupira w’amaguru
18.05.2013 |
|
David Beckham yasezeye mu mupira w’amaguru
17.05.2013 |
|
Rayon Sports igiye gufashwa n’ikipe yo mu Budage
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |