Tottenham na Arsenal kuri iki cyumweru haraca uwambaye

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 1 Werurwe 2013 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Ku cyumweru ahagana saa kumi z’umugoroba ni bwo hazaba umukino uzaba ari umwe mu mikino ikomeye muri shampiyona yo mu gihugu cy’u Bwongereza, uzahuza Tottnham na Arsenal. Abakunzi b’izo kipe kuri ubu barimo guterana amagambo ku izatsinda.
Inkuru dukesha urubuga rwa Sunsports, ruratangaza ko impande zombi zikomeje kwitegura uwo mukino, aho usanga hagati mu bakinnyi ubwabo umutima bawushyize ku cyumweru.
Bamwe mu bakinnyi bagiye bashyirwa mu majwi, ni ukinira ikipe ya Tottnham ku ruhande rw’i (...)

Ku cyumweru ahagana saa kumi z’umugoroba ni bwo hazaba umukino uzaba ari umwe mu mikino ikomeye muri shampiyona yo mu gihugu cy’u Bwongereza, uzahuza Tottnham na Arsenal. Abakunzi b’izo kipe kuri ubu barimo guterana amagambo ku izatsinda.

Inkuru dukesha urubuga rwa Sunsports, ruratangaza ko impande zombi zikomeje kwitegura uwo mukino, aho usanga hagati mu bakinnyi ubwabo umutima bawushyize ku cyumweru.

Bamwe mu bakinnyi bagiye bashyirwa mu majwi, ni ukinira ikipe ya Tottnham ku ruhande rw’i bumoso Gareth Bale ukunze kugora amakipe menshi, bivugwa ko ashobora kuzagora ikipe ya Arsenal.

Mu ikipe ya Arsenal haravugwamo umukinnyi Jack Wilshere udakunda gukangwa n’ikipe iyo ari yo yose, akaba yatangarije Sunsports ko bazakina umukino mwiza, dore ko ayo makipe yombi akunze kugorana mu kumenya itsinda.

Abatoza b’impande zombi birinzwe kugira uvuga ijambo na rimwe mbere y’umukino.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza