Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burayi (UEFA) kuwa 18 Ukwakira 2012 ryahanishije ikipe ya La Lazio Rome ihazabu y’Amayero 40 000 kubera abafana bayo bagaragaje ivangura rishingiye ku ruhu mu mukino w’igikombe cy’u Burayi wabahuje na Tottenham.
Amakuru dukesha urubuga UEFA, avuga ko ikipe ya Lazio igomba gutanga amayero 40 000, kubera imyitwarire mibi igaragaza ivangura ruhu ry’abafana b’ikipe ya Lazio yo mu Butaliyani bagaragaje ku itariki ya 20 Nzeri 2012 ku kibuga cya Tottnham mu Bwongereza batuka abakinnyi b’Abirabura.
La Lazio Rome yo mu cyiciro cya mbere, yahawe amahirwe mu gihe cy’iminsi itatu yo kujuririra iki cyemezo nyuma yo gushyikirizwa imyanzuro.
Tottenham na Lazio byanganyije ubusa ku busu mu irushanwa ngaruka mwaka ryo guhatanira igikombe cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA Europa League).
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Chelsea ishobora kurekura Miliyoni 100 z’amapawundi ku bakinnyi
18.05.2013 |
|
Amakipe 64 y’abana agiye guhatanira kuzahagararira u Rwanda muri Africa
18.05.2013 |
|
FERWAFA irishimira umusaruro w’amashuri yigisha abana umupira w’amaguru
18.05.2013 |
|
David Beckham yasezeye mu mupira w’amaguru
17.05.2013 |
|
Rayon Sports igiye gufashwa n’ikipe yo mu Budage
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |