IGIHE.com > Imikino > Football

u Butaliyani : La Lazio Rome yahanishijwe ihazabu y’Amayero 40 000 kubera irondaruhu


Yanditswe kuya 19-10-2012 - Saa 09:02' na Innocent Ndahiriwe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burayi (UEFA) kuwa 18 Ukwakira 2012 ryahanishije ikipe ya La Lazio Rome ihazabu y’Amayero 40 000 kubera abafana bayo bagaragaje ivangura rishingiye ku ruhu mu mukino w’igikombe cy’u Burayi wabahuje na Tottenham.

Amakuru dukesha urubuga UEFA, avuga ko ikipe ya Lazio igomba gutanga amayero 40 000, kubera imyitwarire mibi igaragaza ivangura ruhu ry’abafana b’ikipe ya Lazio yo mu Butaliyani bagaragaje ku itariki ya 20 Nzeri 2012 ku kibuga cya Tottnham mu Bwongereza batuka abakinnyi b’Abirabura.

La Lazio Rome yo mu cyiciro cya mbere, yahawe amahirwe mu gihe cy’iminsi itatu yo kujuririra iki cyemezo nyuma yo gushyikirizwa imyanzuro.

Tottenham na Lazio byanganyije ubusa ku busu mu irushanwa ngaruka mwaka ryo guhatanira igikombe cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA Europa League).

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!