IGIHE.com > Imikino > Football
Umuhungu wa Beckham mu igeragezwa muri Chelsea

Umuhungu wa Beckham mu igeragezwa muri Chelsea


Yanditswe kuya 24-01-2013 - Saa 10:55' na Umurerwa Emma-Marie

Imfura ya David Beckham, Brooklyn w’imyaka 13 yatangiye igeragazwa mu ikipe ya Chelsea y’abatarengeje imyaka 14.

Nk’uko urubuga 7 sur7 rubitangaza muhungu wa Beckham ngo yagaragaye ku kibuga aho ikipe ya Chelsea yitoreza hitwa Cobham, ari kumwe na se ku wa Gatatu hashize.

David Bekham wahoze ari kapiteni w’ikipe y’u Bwongereza, yafotowe yaherekeje umwana we mu myitozo, amafoto akwirakwizwa ku rubuga rwa Twitter.

Brooklyn Beckham ushaka kugera ikirenge mu cya se muri ruhago

Uyu mugabo w’imyaka 37 wakiniye amakipe atandukanye nka Manchester United, Real Madrid, Galaxy na AC Milan yo mu Butaliyani, guhera tariki 2 Ukuboza 2012 nta kipe afite akinamo, ari gushakisha iyo yajyamo.

Brooklyn ni umwe mu bana bane Bekhmam yabyaranye n’umugore we Victoria.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO