Umukinnyi wa Panthère Noire “Maitre Sabiti“ arakangurira abakinnyi gukundana

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 13 Mata 2013 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Hakizimana Sabiti uzwi ku izina rya “Maitre “ wahoze ari umukinnyi wa Panthère Noire arakangurira abakinnyi gukundana, bakagira ubumwe, kuko ari na byo bizatuma bagira umutima umwe, birinda amacakubiri.
Hakizimana Sabiti wahawe izina rya “Maitre” ubwo yakinaga mu ikipe ya Gisirikare yitwaga Panthère Noire, kuva mu 1987 kugeza mu 1990, mu kiganiro na IGIHE atangaza ko kugira ngo ibyabaye bitazongera na rimwe mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku Isi, ari uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (...)

Hakizimana Sabiti uzwi ku izina rya “Maitre “ wahoze ari umukinnyi wa Panthère Noire arakangurira abakinnyi gukundana, bakagira ubumwe, kuko ari na byo bizatuma bagira umutima umwe, birinda amacakubiri.

Hakizimana Sabiti wahawe izina rya “Maitre” ubwo yakinaga mu ikipe ya Gisirikare yitwaga Panthère Noire, kuva mu 1987 kugeza mu 1990, mu kiganiro na IGIHE atangaza ko kugira ngo ibyabaye bitazongera na rimwe mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku Isi, ari uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byahoraho kandi n’abakinnyi bakabyiyumvamo kuko hari ababa bumva bitabareba.

Maitre akomeza avuga ubwo yakinaga muri Panthère Noire, atigeze na rimwe abonamo ikintu cy’ivangura ry’amoko. Akomeza avuga ko niba koko ivangura ryakorwaga n’abayobozi kandi batabibwiraga abakinnyi.

Maitre abajijwe niba nta bakinnyi bakinanye azi bakoze Jenoside, ati “abakinnyi ntabo nzi, gusa uwo nzi washinjwe gukora Jenoside ni Ndanda kandi na we akaba yarapfiriye muri Gereza Nkuru ya Kigali (1930) ariko na we akaba yapfuye ataraburana, ku buryo kumushinja icyaha atarakatiwe biba bigoye.

Mu bakinnyi bazize Jenoside yari azi Maitre avuga Kamili, Muhire, Rugumire Celestin na Byungura Aloys wakiniraga ikipe ya Rayon Sports.

Hakizimana Sabiti Maitre yagiriye inama abakinnyi yo kwiha agaciro ndetse bakagaha n’igihugu cyabo, badashyira imbere amafaranga, kuko iyo ariyo bashyize imbere bituma igihe cyabo cyo gukina kirangira vuba. Yongeyeho ko ibi avuga bimaze kugaragara cyane kuko ubu mu Rwanda nta mukinnyi ugikina ngo avugwe imya 7 ko aba yamaze kureka gukina cyangwa atakiri mu bihe bye byiza.

Asaba abakinnyi kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose, bakabana kivandimwe kuko na Adamu na Eva nta bwoko bagiraga.

Abakinanye na Hakizimana Sabiti Maitre bakiriho kandi bagikomeye mu mupira w’amaguru ni Kanamugire Aloys. Abandi bariho ariko batakigaragara mu mupira w’amaguru hari Munyakazi Hassan, Muhire Eugene na Vita Abdulahiman bitaga mana y’ibitego.

Hakizimana Sabiti Maitre

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza