Urunturuntu hagati y’umutoza w’ikipe ya Kenya na Micho w’Amavubi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 28 Gashyantare 2013 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo guhabwa inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu ya Kenya, umutoza Amrouche Adel yateranye amagambo n’umutoza wikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”.
Nk’uko The new Times yabitangaje Adel Amrouche ukomoka muri Bubiligi, wahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu ya Kenya (Harambe Stars), yatangaje ku mugaragaro ko afitanye ibibazo by’ubushotoranyi n’umutoza w’Amavubi, nawe washakaga uwo mwanya.
Amrouche yagize ati; “Birazwi ko Micho ari umutoza ubishoboye ariko yaransuzuguwe.Yiyiziye muri (...)

Nyuma yo guhabwa inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu ya Kenya, umutoza Amrouche Adel yateranye amagambo n’umutoza wikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”.

Nk’uko The new Times yabitangaje Adel Amrouche ukomoka muri Bubiligi, wahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu ya Kenya (Harambe Stars), yatangaje ku mugaragaro ko afitanye ibibazo by’ubushotoranyi n’umutoza w’Amavubi, nawe washakaga uwo mwanya.

Amrouche yagize ati; “Birazwi ko Micho ari umutoza ubishoboye ariko yaransuzuguwe.Yiyiziye muri Kenya mu biganiro by’akazi nyamara Sam Nyamweya, umuyobozi w’Ishyirahamwe rya muri Kenya (FKF) ntiyamuhaye umwanya wo kuganira.”

Yakomeje agira ati “Abantu bose muri Kenya barabizi ko atari umuntu mwiza, ntiyizerwa kandi ntabwo azi guhatana. Sinzi impamvu angendaho ariko ni amakosa ye kuko niwe washakaga uyu mwanya muri Kenya kandi yaragifite akazi ko gutoza Amavubi.”

Umutoza Adel agaragaza ko Micho atanga ruswa kugira ngo avugwe neza mu bitangazamakuru, nyamara we akaba ari ngo ari amateka yagiye atuma avugwa neza mu kazi k’ubutoza, bigatuma Kenya ijya kumwishakira.

Micho agaragaza ko arusha ubushobozi Adel. Mu magambo ye yagize ati “Nubwo Adel arengeje imyaka 50 mu kazi, ntashobora gutwara ibikombe nk’ibyo natwaye mu mwuga wanjye wo gutoza kandi ntashobora kugera ku mateka yanjye.”

Yakomeje agira ati “Nageze kuri kimwe cya kabiri muri shampiyona yo mu Bwongereza, nazamuye CECAFA, ndetse nageze no ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’abatagejeje ku myaka 17, n’ibindi byinshi. Ariko hagati aho ndamwifuriza amahirwe mu kazi ke.”

Micho amaze imyaka 19 mu kazi ko gutoza, yatoje muri Serbe ho muri Yougoslavia, Tanzania, Uganda, Ethiopia, Afurika y’Epfo, kuri ubu akaba amaze igihe atoza “Amavubi” y’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza