CECAFA: Uyu munsi rurambikana hagati y’amakipe y’ibihugu

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 24 Ugushyingo 2012 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Imikino ya CECAFA ihuza amakipe y’ibihugu igiye kubera muri Uganda yitabiriwe n’ibihugu cumi na bibiri, igihugu cya Kenya cyari cyaratangaje ko kitazayitabira na cyo kikaba kitahatanzwe.
Mu gihe biteganijwe ko uyu munsi tariki ya 24 Ugushyingo mu mujyi wa Kampala hatangizwa imikino ya CECAFA y’ibihugu, Kapiteni w’ikipe yu Rwanda Haruna Niyonzima aratangaza ko biteguye gutahukana iki gikombe ku nshuro yabo ya kabiri. Haruna Niyonzima avuga ko n’ubwo ikipe y’u Rwanda idafite abakinnyi bakomeye (...)

Imikino ya CECAFA ihuza amakipe y’ibihugu igiye kubera muri Uganda yitabiriwe n’ibihugu cumi na bibiri, igihugu cya Kenya cyari cyaratangaje ko kitazayitabira na cyo kikaba kitahatanzwe.

Mu gihe biteganijwe ko uyu munsi tariki ya 24 Ugushyingo mu mujyi wa Kampala hatangizwa imikino ya CECAFA y’ibihugu, Kapiteni w’ikipe yu Rwanda Haruna Niyonzima aratangaza ko biteguye gutahukana iki gikombe ku nshuro yabo ya kabiri.

Haruna Niyonzima avuga ko n’ubwo ikipe y’u Rwanda idafite abakinnyi bakomeye barimo Meddie Kagere na Mbuyu Twite, ngo abahari bifitemo icyizere cyo kwegukana iki gikombe hagati y’ibindi bihugu bikomeye birimo na Uganda yakira iyi mikino ndetse ikaba ari na yo igifite.

Haruna yagize ati “Kugeza ubu turatuje cyane kandi twahawe n’imyitozo ihagije, abasore b’Amavubi bafite ingufu zihagije bityo turumva iki gikombe tugomba ku gitahukana.”

Guhera saa munani z’amanywa, araba ari saa saba mu Rwanda, Igihugu cya Ethiopia kiracakirana na Soudan y’Amajyepfo, na ho saa kumi n’imwe, saa kumi i Kigali, Igihugu cya Uganda kikaza guhura na Kenya kuri sitade ya Namboole.

Bimwe mu bihembo bihabwa ikipe ibaye iya mbere muri iyi mikino, birimo amadolari ibihumbi 30 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 18, iya kabiri igahabwa amadolari ibihumbi 20 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 12 na ho iya gatatu igahabwa amadolari ibihumbi 10 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 6.

Dore uko amatsinda ahagaze muri CECAFA 2012

Itsinda A: Uganda, Ethiopia, Kenya na Soudan y’Amajyepfo.

Itsinda B: Soudan y’Amajyaruguru, Tanzania, Burundi na Somalia.

Itsinda C: U Rwanda, Malawi, Zanzibar na Eritrea.

Umukino wa mbere, Amavubi azacakirana na Malawi ku itariki ya 26 Ugushyingo 2012.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza