Abayobozi b’ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda bareguye PRINT VISITS : 18270 COMMENTS: 2 

Abayobozi b’ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda bareguye


Yanditswe kuya 22-02-2012 - Saa 10:53' na Egide MUGISHA

Abari bagize komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda beguye ku mirimo yabo ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2012 mu nama y’inteko rusange.

Amakuru dukesha The New Times avuga ko abari bagize komite nyobozi ya federasiyo ya Tennis mu Rwanda beguye harimo uwari Perezida Ruterana Francis, visi perezida Cleophas Kabasita, umunyamabanga mukuru Théoneste Bahati, umubitsi Viateur Kabirigi, abari abajyanama Fidèle Kamanzi Bayama, Alida Furaha na Alfred Byigero.

Mu kiganiro Placide Magambo ushinzwe ibya tekinike mu Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda yagiranye na Radio Flash, yatangaje ko kuba abayobozi ba federasiyo beguye bitavuze ko Tennis igiye gusubira inyuma. Magambo ati “koko komite yacu yareguye, ariko aho kugirango komite ikomeze ibeho kandi ifite ingufu nke mu kazi ndabona kiriya aricyo cyemezo nyacyo kugirango hatorwe indi komite izashyiramo ingufu umukino ugakomeza neza”.

Abajijwe impamvu nyamukuru yateye uko kwegura kw’abayobozi, Placide Magambo yatangaje ko impamvu ari nyinshi ko ariko yavugamo kuba hari abayobozi batandatu batari bagikora ku buryo abayobozi batatu bonyine aribo bakoraga ugasanga bibavuna cyane. Ibyo bihuye n’andi makuru agera ku IGIHE.com avuga ko bamwe mu bayobozi ba federasiyo basaga nk’aho baretse akazi kabo ugasanga bavunisha abandi.

Ikindi yemeye ni uko ideni barimo ryashoboraga gutuma u Rwanda rufatirwa ibihano naryo riri mu mpamvu zabiteye, n’ubwo MINISPOC yabemereye kuyishyura mbere y’itariki bari bahawe.

Federasiyo y’umukino wa Tennis mu Rwanda imaze iminsi iri mu bibazo by’amadeni aho ifitiye ishyirahamwe rya Tennis muri Afurika umwenda ungana n’amadolari y’Amerika 26 800 $ (hafi miliyoni 22 z’amanyarwanda).

Inteko rusange ya federasiyo y’umukino wa Tennis mu Rwanda yemeje ko amatora y’abayobozi bazasimbura abeguye azaba tariki ya 18 Werurwe 2012, abenshi bakaba bakomeje kunenga abayobozi bayobora Tennis mu Rwanda kuba idatera imbere bigaragara, mu gihe ari umukino ukinwa na Perezida Paul Kagame ubwe.

Hejuru ku ifoto : Cleophas Kabasita wari Visi Perezida

IBITEKEREZO
i'd vote for the vice pres again just 'coz she's...hot.
23.02.2012 saa 06:57
KIKI
bravo tennis wenda yagarura isura mnka kera ku bwa ba eric hagenimana abayobozi bo kwirira turabamaganye turashaka karenzi nka president
23.02.2012 saa 05:01
nziza

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!