Kwamamaza

Amagare: Irushanwa ryo gushaka abakinnyi bato rirabera i Bugesera

Yanditswe kuya 25-03-2012 saa 13:07' na Egide Mugisha


Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY ryateguye irushanwa ryo gusiganwa ku magare riteganyijwe kubera mu Bugesera ku Cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2012.
Mu kiganiro ferwacy.com yagiranye n’umunyamabanga uhoraho wa FERWACY Emmanuel Murenzi yadutangarije ko iri rushanwa riri muri rwa rwego rw’amarushanwa bategura buri kwezi, Murenzi ati “iri rushanwa riri mu rwego rwa gahunda twihaye yo gukoresha isiganwa buri kwezi, usibye ko iri ritandukanye niryo duherutse gukoresha i Rwamagana, (...)

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY ryateguye irushanwa ryo gusiganwa ku magare riteganyijwe kubera mu Bugesera ku Cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2012.

Mu kiganiro ferwacy.com yagiranye n’umunyamabanga uhoraho wa FERWACY Emmanuel Murenzi yadutangarije ko iri rushanwa riri muri rwa rwego rw’amarushanwa bategura buri kwezi, Murenzi ati “iri rushanwa riri mu rwego rwa gahunda twihaye yo gukoresha isiganwa buri kwezi, usibye ko iri ritandukanye niryo duherutse gukoresha i Rwamagana, kuko iri rizitabirwa n’abakobwa gusa bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko kandi bazakoresha amagare asazwe amwe bita pine baro nta gare rya siporo tuzemera”.

Twashatse kumenya impamvu bazakoresha amagare Atari aya siporo Emannuel Murenzi ati “ririya siganwa rigamije gushaka abakinnyi bakiri bato bafite impano y’umukino w’amagare bigitsina gore, kuba rero dushaka abakinnyi bamwe na bamwe hari igihe baba bataramenya ko bavamo abakinnyi bakomeye, ntabwo wasabi ko bazana amagare ya siporo kuko ntibayabona bose, kandi twe icyo dushaka ni kubona abakinnyi bashya bafite impano byumvikana ko basanzwe badafite amagare ya siporo”.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 2 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved