Abakinnyi b’u Rwanda bazitabira irushanwa mpuzamahanga rya “IHF Challenge Trophy” bamenyekanye

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 24 Nyakanga 2017 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 muri handball yitegura irushanwa mpuzamahanga rya “IHF Challenge Trophy” rizabera muri Senegal mu kwezi gutaha, yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 14 bagomba gukomeza umwiherero.

Muri iri rushanwa rizatangira tariki 1 kugera ku ya 6 Kanama, u Rwanda ruri mu itsinda A ririmo Congo Kinshasa, Madagascar na Senegal yakiriye irushanwa mu gihe itsinda B ririmo Ethiopia, Mozambique na Benin.

Ikipe y’u Rwanda yari imaze iminsi mu mwiherero i Huye aho yakinnye imikino itandukanye ya gicuti, umutoza Ntabanganyimana Antoine agerageza kureba urwego rw’abakinnyi batandukanye yari yahamagaye mu rutonde rw’ibanze.

Mu mpera z’iki cyumweru, izi ngimbi zakinnye n’ikipe y’abakinnyi batoranyijwe mu makipe atandukanye y’i Kigal kuwa Gatandatu zitsinda ku bitego 36-23 naho ku Cyumweru ziwutsinda ku bitego 41-28.

Nyuma y’iyi mikino Ntabanganyimana yahise asezerera bamwe mu bakinnyi yabonaga urwego rwabo ruri hasi agumana 14 mu mwiherero uzageza tariki 30 Nyakanga ari nabwo bazafata indege berekeza i Dakar ahazabera iri rushanwa.

Urutonde rw’abakinnyi 14 basigaye mu mwiherero

1.Bananimana Samuel (APR HBC)

2.Hakizimana Jean Claude (Es Kigoma HBC)

3. Tuyishime Zacharie (Police HBC)

4.Muhumure Elysée (Inyemeramihigo HBC )

5.Muhawenayo Jean Paul (APR HBC)

6.Nshimiyimana Alexis (APR HBC)

7.Rwamanywa Viateur (APR HBC)

8.Karenzi Yannick (APR HBC)

9.Umuhire Yves (Police HBC)

10.Murwanashyaka Emmanuel (APR HBC)

11.Nshumbusho Maliyamungu (St Aloys HBC)

12.Niyonkuru Shaffy (APR HBC)

13.Kayijamahe Yves (ADEGI HBC)

14.Hagenimana Fidele (Police HBC)

Abatabashije kuguma mu mwiher}:ro}

1. Sengoga Credo Bruno (St Aloys)

2. Mbesutunguwe Samuel (Es Kigoma)

3. Hakizimana Thierry (ADEGI)

4. Urangwanimpuhwe Guido (ADEGI)

Umutoza mukuru: Ntabanganyimana Antoine

Abatoza bungirije: Bagirishya Anaclet na Unjima Alberto

Ikipe y'Igihugu yitegura kwerekeza muri Senegal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza