Abanyamuryango ba Nyarutarama Tennis Club basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Gicurasi 2019 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Abagize Nyarutarama Tennis Club basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, bunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 96 zihashyinguwe.

Ni igikorwa Nyarutarama Tennis Club yakoze mu kwifatanya n’Abanyarwanda muri iyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Basobanuriwe amateka y’uru rwibutso arimo inzira y’umusaraba y’ibilometero bine yanyujijwemo abasaga 2500 bari bahungiye mu ishuri ryitwaga ETO Kicukiro, bari bizeye umutekano w’abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye ariko bakaza kuibatererana bakicwa n’Interahamwe, ku wa 11 Mata 1994.

Umuyobozi wa Nyarutarama Tennis Club, Ngabonziza Damien, yavuze ko bahisemo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza kugira ngo bifatanye na bamwe mu banyamuryango babo bafite ababo bahashyinguwe.

Iki gikorwa cyiyongereye ku mikino iri kubera kuri Nyarutarama Tennis Club izasozwa kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2019.

Ntageruka Kassim wahoze ari Umuyobozi w’umukino wa Tennis mu Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi m’Amahanga, Dr. Richard Sezibera n’ Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere, Maj. Gen. Charles Karamba ni bamwe mu banyamuryango ba Nyarutarama Tennis Club.

Abanyamuryango ba Nyarutarama Tennis Club basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Abanyamuryango ba Nyarutarama Tennis Club bunamiye Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza (Amafoto)
Ngabonziza Damien uyobora Nyarutarama Tennis Club yavuze ko bahisemo kwibukira Nyanza ya Kicukiro kugira ngo bifatanye n'abanyamuryango babo bafite ababo bahashyinguwe
Ngabonziza Damien asinya mu gitabo cy'abasuye urwibutso rwa Nyanza- Kicukiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza