Beach Volleyball: U Rwanda rurahura na Australia muri ½ mu mikino ihuza ibihugu bikoresha Icyongereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nyakanga 2017 saa 01:07
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye imikino y’ingimbi n’abangavu ihuza abakinnyi bo mu bihugu biri mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza “Commonwealth’, ikipe y’Igihugu ya Beach Volleyball ikomeje kwitwara neza iracakirana na Australia mu mikino ya ½.

Abakobwa babiri bagize iyi kipe barimo Penelope Musabyimana na Valentine Munezero bahagurutse i Kigali kuya 16 Nyakanga berekeza mu Mujyi wa Nassau muri Bahamas ahari kubera iyi mikino ku nshuro yayo ya gatandatu.

Bafashe rutemikirere nyuma y’ukwezi kumwe bari bamaze mu mwiherero kuri Golden Tulip Hotel. Imikino bitabiriye yatangiye kuya 19 biteganyijwe ko izarangira ku ya 23 Nyakanga 2017.

Umukino wa mbere aba bakobwa bakinnye na Trinité-et-Tobago bawutsinze amaseti abiri kuri imwe. Ku munsi wa kabiri u Rwanda rwatsinzwe na Nouvelle-Zélande amaseti abiri ku busa (10-21 na 19-21).

Ku munsi wa gatatu nibwo u Rwanda rwakatishije itike ya ¼ nyuma yo gutsinda Saint Lucia Team amaseti abiri ku busa (21-15 na 21-9).

Mu mukino wa ¼ bakinnye kuri uyu wa Kane, ikipe ya Beach Volleyball yatsinze Vanuatu yo muri Océanie amaseti abiri ku busa, ihita ikatisha itike ya ½ aho igomba guhura na Australia ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball, Christophe Mudahinyuka, yavanye mu Rwanda intego yo gusoza nibura mu myanya itanu ya mbere cyangwa bakegukana umudali umwe muri iri rushanwa.

Commonwealth Youth Games iba nyuma y’imyaka ine ihuza abakinnyi bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 14 na 18 barushanwa mu mikino irimo gusiganwa ku maguru no ku magare, koga, gukina rugby, tennis, judo, iteramakofi, beach volleyball na beach soccer.

Muri iyi mikino kandi u Rwanda ruhagarariwe na Ernest Habiyambere, nimero ya mbere mu mukino wa Tennis mu Rwanda.

Umukino we wa mbere yatsinze Emmanuel Plange ukomoka muri Ghana, amaseti abiri ku busa (7-6 na 6-4). Uyu ni nimero ya munani muri Commonwealth Youth Games n’iya 1195 ku isi.

U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu 2009 ni ubwa mbere rwitabiriye iyi mikino mu bakiri bato, n’ubwo igihugu gisanzwe gikina iy’abakuze, cyatangiye kwitabira mu 2010.

Valentine Munezero (ibumoso) na Penelope Musabyimana bakomeje kwitwara neza muri Commonwealth Youth Games
Penelope Musabyimana (ibumoso) na Valentine Munezero n'umwe mu bayobozi waherekeje ikipe muri Commonwealth Youth Games nyuma y'umukino
Uhereye ibumoso: Mukundiyukuri Jean de Dieu (Chef de Mission), Ernest Habiyaremye n’umutoza we Sylvain Rutikanga baserukiye u Rwanda muri Tennis
Abanyarwanda bakomeje kwitwara neza muri iyi mikino
Abanyarwanda bitabiriye iyi mikino baseruka bambaye imyambaro iranga umuco gakondo
Penelope Musabyimana mu baserukiye u Rwanda bakomeje kwitwara neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza