Beach Volleyball: U Rwanda rwegukanye umudali wa Bronze rutsinze Ecosse

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 22 Nyakanga 2017 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Beach Volleyball yanditse amateka yegukana umudali wa Bronze itsinze Ecosse mu guhatanira umwanya wa gatatu mu mikino y’ingimbi n’abangavu ihuza abakinnyi bo mu bihugu biri mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza “Commonwealth’, yitabiriye ku nshuro ya mbere.

Ikipe y’abangavu b’u Rwanda igizwe na Munezero Valentine na Musabyimana Penelope yitabiriye amarushanwa ya Commonwealth iri kubera Bahamas muri Amerika ya Ruguru kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga yanditse amateka yegukana umudali wa bronze.

Ni umudali u Rwanda rwegukanye nyuma y’urugendo rutoroshye rwanyuzemo muri iri rushanwa rutsinda amakipe arimo Trinité-et-Tobago batsinze amaseti 2-1 na Saint Lucia 2-0.. Ku mukino wa 1/2 wakinwe ku mugoroba wo kuwa Gatanu, tariki ya 21 Nyakanga rwatsinzwe na Australia ari nayo yegukanye umudali wa zahabu itsinze Nouvelle-Zélande ku mukino wa nyuma.

Mu guhatanira umudali wa bronze uhabwa ikipe ya gatatu, abangavu b’u Rwanda bihagazeho imbere ya Ecosse, kimwe mu bigize u Bwami bw’u Bwongereza, bayitsinda amaseti 2-1 (16-21; 26-24; 15-9).

Umukozi wa Komite Olempike y’u Rwanda waherekeje aba bakinnyi, Mukundiyukuri Jean de Dieu, yatangaje ko ibyo bakoze byatunguye benshi mu bitabiriye amarushanwa kuko batari biteze ko igihugu cyitabiriye irushanwa bwa mbere cyakwitwara neza nk’uko babikoze.

Yagize ati “Nari ntarabona umukino mwiza mbere y’uko dutangira kubyina intsinzi twishimira umusaruro w’abangavu bacu kuri ubu binjiye mu mateka y’imikino ya Commonwealth y’abato. Bakoze akazi katoroshye kuva inyuma (batsinzwe) bakagaruka mu mukino imbere ya Écosse bakayigora kugeza bayitsinze.”

Kapiteni w’iyi kipe Munezero Valentine we yagize ati “Njye kwakira ko dutahanye umudali byananiye. Twahanganaga n’ikipe ikomeye kandi kuyitsinda ntibyari byoroshye. Icyo navuga ndishimye kuko dutahanye umudali.”

Biteganyijwe ko iyi kipe, kimwe na Habiyambere Ernest wari wagiye gukina Tennis ariko ntabashe kurenga ijonjora rya kabiri kuko yatsinzwe anasezererwa na Stubbings Matthiew Guinea wamutsinze amaseti 2- 0, bazagaruka mu Rwanda tariki 25 Nyakanga 2017.

Commonwealth Youth Games iba nyuma y’imyaka ine ihuza abakinnyi bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 14 na 18 barushanwa mu mikino irimo gusiganwa ku maguru no ku magare, koga, gukina rugby, tennis, judo, iteramakofi, beach volleyball na beach soccer.

U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu 2009 ni ubwa mbere rwitabiriye iyi mikino mu bakiri bato nubwo igihugu gisanzwe gikina iy’abakuze, cyatangiye kwitabira mu 2010.

Uko amakipe y’ibihugu yasoje mu bangavu mu mukino wa Beach Volley Ball

1. Australia
2. Nouvelle-Zélande
3. U Rwanda
4. Ecosse
5. U Bwongereza
6. Vanuatu
7. Bahamas
8. Trinité-et-Tobago
9. Jamaica
10. Saint Lucia

Abakinnyi b'u Rwanda bakoze akazi gakomeye batsinda Ecosse, bahita begukana umudali wa Bronze
Penelope Musabyimana (ibumoso) na Valentine Munezero bakina mu ikipe y'igihugu y'abangavu ya Beach Volley Ball begukanye umudali wa bronze muri Commonwealth Youth Games
Penelope Musabyimana mu byishimo byo kwegukana umudali wa Bronze
Penelope Musabyimana na Valentine Munezero banditse amateka ku ruhando mpuzamahanga
Penelope Musabyimana na Valentine Munezero bahesheje ishema u Rwanda mu ruhando rw'amahanga
Abanyarwanda bitabiriye imikino y'abakiri bato ya Common Wealth Youth Games n'ababaherekeje bishimira intsinzi
U Rwanda rwitwaye neza muri Beach Volleyball ku nshuro ya mbere rwitabiriye iyi mikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza